Hari abageze kuri miliyoni 80Frw: Umusanzu utangwa n’abaririmbyi muri Korali ubagarukira ute?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Zimwe muri Korali zo mu madini n’amatorero yo mu Rwanda, zisaba abaririmbyi bazo gutanga imisanzu ya buri kwezi, aho zimwe ziyakoresha mu bikorwa bibyara inyungu, mu gihe izindi zivuga ko ari ayo gutuma ubuzima bwa kolari bukomeza. Twaganiriye na zimwe muri zo.

Bamwe bamenye ubwenge biyemeza kunguka ibya roho no mu mubiri bageze ku nyungu ziri hejuru, mu gihe abandi baririra mu myotsi bavuga ko imisanzu basabwa ibakenesha.

Izindi Nkuru

Mu madini atandukanye mu Rwanda habamo amakorali agizwe n’abanyamuryango babarirwa hagati ya 20 n’ 120, aho buri muririmbyi aba asabwa umusanzu w’amafaranga ya buri kwezi.

Hari amakorali yo yahisemo kubibyaza umusaruro, yiyemeza gukora ishoramari ribyara inyungu, ku buryo aho kugira ngo korali isabe umuririmbyi amafaranga bo bageze ku rwego rwo kuyamuha ndetse bakazamurana mu mibereho. Hari ingero nyinshi ariko muri iyi nkuru turaguhamo ingero eshatu.

1.Korali ABACUNGUWE yo muri EAR -Paruwasi Kacyiru

Abaririmbyi ba Kolari Abacunguwe bakoze umushinga ubateza imbere nk’uko umwe mubayobozi bayo yabitangarije RADIOTV10.

Yagize ati “Dufite umushinga w’iterambere twatangije mu mwaka wa 2019 wo gukusanya amafaranga avuye mu baririmyi n’inshuti za korali Abacunguwe yavuye kuri 3 980 000, ubu yarungutse ageze kuri 15 000 000 Frw arenga. Aya agenda adufasha mu bikorwa by’ivugabutumwa rya korali ndetse no kwiteza imbere hagati yacu muri ya ntego yacu ivuga ko ‘bigomba guhinduka’.”

Korali ABACUNGUWE

2.Korali ABARAGWA ya Kicukiro Shell muri ADEPR

Bo bafite Koperative UMURAGWA ikora ibijyanye n’ubwubatsi. Kugeza ubu ifite agaciro k’asaga Miliyoni 80.

Umuyobozi wayo Iranzi yavuze ko ibafasha kuremerana hagati yabo ndetse nta mukene muri bo ushobora gusubira mu cyaro kubera kubura icyo akora.

Korali ABARAGWA

3.Korali NYOTA YA ALFAJILI yo mu Gatenga

Iyi korali yo umutungo wayo bahereyeho biteza imbere waturutse ku muntu uyikunda wabahaye inka ifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw, nkuko twabitangarijwe n’umwe mu baririmbyi bayo.

Uyu muririmbyi yagize ati “Twongeyeho amafaranga tugura amamoto dushyira mu muhanda, nyuma twaje kugura imodoka na yo iri mu mu muhanda.”

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru