Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bagaragaje ibyishimo batewe no kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, akaba azakomeza kubabera Umugaba w’Ikirenga.
Babigaragaje mu biganiro bagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi uri muri Centrafrique, aho kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, General Zéphirin Mamadou; basuye abasirikare b’u Rwanda bariyo ku bw’amasezerano y’Ibihugu byombi bafite icyicaro gikuru muri Bingo mu nkengero z’umujyi wa Bangui.
Maj Gen Vincent Nyakarundi, mu butumwa yagejeje kuri aba basirikare, yababwiye ko ubuyobozi bwa RDF bushimira akazi kabo n’inshingano zabo bakomeje gukorera kure y’imiryango yabo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, yashimangiye akamaro ko gukomeza kujya bavugana n’imiryango yabo basize mu Rwanda no gukomeza kuyifasha kugira ubuzima bwiza.
Nanone kandi yabasabye gukomeza kuzuza inshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga ndetse barangwa n’imyitwarire myiza mu gucunga abasivile muri Centrafrique nk’uko babikora mu Rwanda.
Muri ibi biganiro, abasirikare b’u Rwanda bagaragaje akanyamuneza batewe no kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.
Sgt Jean Paul Nzabanita wavuze mu izina rya bagenzi be, yagize ati “Nkatwe nk’abasirikare bari hano muri Centrafrique mu butumwa bw’amasezerano y’impande zombi, twishimiye intsinzi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twishimira by’ikirenga kuba yarongeye kutubera Perezida akanatubera Umugaba w’Ikirenga.”
Sgt Nzabanita kandi yashimiye abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda badahwema gukomeza gusura abasirikare b’u Rwanda baba bari mu butumwa bw’amahoro.
Ati “Dushimira muri rusange abayobozi bacu b’ingabo badahwema kudusanga aho batwohereje mu kazi kugira ngo bakomeze badukurikirane mu kazi, badutera morale mu kazi, kandi natwe tukaba tubizeza ko akazi badutumye tuzagasohoza neza ijana ku ijana.”
Abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique ku bw’amasezerano y’Ibihugu byombi, bageze muri iki Gihugu muri 2020, abo bagiye bahasanga bo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bo bagiyeyo mu mwakwa wa 2014.
RADIOTV10