Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje uko bakiriye kuba Perezida Kagame azakomeza kubabera Umugaba w’Ikirenga

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje uko bakiriye kuba Perezida Kagame azakomeza kubabera Umugaba w’Ikirenga
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bagaragaje ibyishimo batewe no kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, akaba azakomeza kubabera Umugaba w’Ikirenga.

Babigaragaje mu biganiro bagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi uri muri Centrafrique, aho kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, General Zéphirin Mamadou; basuye abasirikare b’u Rwanda bariyo ku bw’amasezerano y’Ibihugu byombi bafite icyicaro gikuru muri Bingo mu nkengero z’umujyi wa Bangui.

Maj Gen Vincent Nyakarundi, mu butumwa yagejeje kuri aba basirikare, yababwiye ko ubuyobozi bwa RDF bushimira akazi kabo n’inshingano zabo bakomeje gukorera kure y’imiryango yabo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, yashimangiye akamaro ko gukomeza kujya bavugana n’imiryango yabo basize mu Rwanda no gukomeza kuyifasha kugira ubuzima bwiza.

Nanone kandi yabasabye gukomeza kuzuza inshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga ndetse barangwa n’imyitwarire myiza mu gucunga abasivile muri Centrafrique nk’uko babikora mu Rwanda.

Muri ibi biganiro, abasirikare b’u Rwanda bagaragaje akanyamuneza batewe no kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Sgt Jean Paul Nzabanita wavuze mu izina rya bagenzi be, yagize ati “Nkatwe nk’abasirikare bari hano muri Centrafrique mu butumwa bw’amasezerano y’impande zombi, twishimiye intsinzi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twishimira by’ikirenga kuba yarongeye kutubera Perezida akanatubera Umugaba w’Ikirenga.”

Sgt Nzabanita kandi yashimiye abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda badahwema gukomeza gusura abasirikare b’u Rwanda baba bari mu butumwa bw’amahoro.

Ati “Dushimira muri rusange abayobozi bacu b’ingabo badahwema kudusanga aho batwohereje mu kazi kugira ngo bakomeze badukurikirane mu kazi, badutera morale mu kazi, kandi natwe tukaba tubizeza ko akazi badutumye tuzagasohoza neza ijana ku ijana.”

Abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique ku bw’amasezerano y’Ibihugu byombi, bageze muri iki Gihugu muri 2020, abo bagiye bahasanga bo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bo bagiyeyo mu mwakwa wa 2014.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yari kumwe na General Zéphirin Mamadou

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Hahishuwe akandi kamaro katazwi na benshi ko konsa umwana neza

Next Post

Perezida Tshisekedi yazamuye ibirego bikomeye ashinja uwo yasimbuye

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Tshisekedi yazamuye ibirego bikomeye ashinja uwo yasimbuye

Perezida Tshisekedi yazamuye ibirego bikomeye ashinja uwo yasimbuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.