Chad: Hahise hakekwa abari inyuma y’igitero cyagabwe ku biro by’ubutasi n’icyabibateye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igitero cyagabwe ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe iperereza muri Chad, birakekwa ko cyagabwe n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki Gihugu.

Iki gitero cyagabwe ku cyicaro gikuru cya ANSE (National Security Agency) biherereye mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu, i N’Djamena.

Izindi Nkuru

Iki gitero cyaguyemo abantu benshi, kirashinjwa ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Yaya Dillo, nyuma y’uko hari abarwanashyaka baryo bafunzwe bashinjwa gushaka kwica Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri iki Gihugu.

Nubwo uyu mugabo Yaya Dillo ari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Chad buyobowe na General Mahamat Deby Itno, bombi bafitanye isano, kuko ba Se bavukana.

General Mahamat Deby Itno yafashe ubutegetsi nyuma yaho se General Idriss Deby Itno wari Perezida w’iki Gihugu yiciwe mu bitero byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Chad muri 2021.

Nyuma y’urupfu rwe, bombori bombori yarazamutse mu Gihugu bamwe bavuga ko ashobora kuba yagambaniwe n’abo mu muryango we kugira ngo bamusimbure ku butegetsi.

Ubushyamirane bwa Perezida Mahamat Deby Itno na mukuru we wo kwa se wabo Yaya Dillo utavuga rumwe n’ubutegetsi, buzamutse cyane nyuma y’uko Igihugu gitangaje amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki 06 Gicurasi uyu mwaka, bombi bakavuga ko baziyamamaza kuri uwo mwanya.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru