Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Chad: Hahise hakekwa abari inyuma y’igitero cyagabwe ku biro by’ubutasi n’icyabibateye

radiotv10by radiotv10
29/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Chad: Hahise hakekwa abari inyuma y’igitero cyagabwe ku biro by’ubutasi n’icyabibateye
Share on FacebookShare on Twitter

Igitero cyagabwe ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe iperereza muri Chad, birakekwa ko cyagabwe n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki Gihugu.

Iki gitero cyagabwe ku cyicaro gikuru cya ANSE (National Security Agency) biherereye mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu, i N’Djamena.

Iki gitero cyaguyemo abantu benshi, kirashinjwa ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Yaya Dillo, nyuma y’uko hari abarwanashyaka baryo bafunzwe bashinjwa gushaka kwica Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri iki Gihugu.

Nubwo uyu mugabo Yaya Dillo ari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Chad buyobowe na General Mahamat Deby Itno, bombi bafitanye isano, kuko ba Se bavukana.

General Mahamat Deby Itno yafashe ubutegetsi nyuma yaho se General Idriss Deby Itno wari Perezida w’iki Gihugu yiciwe mu bitero byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Chad muri 2021.

Nyuma y’urupfu rwe, bombori bombori yarazamutse mu Gihugu bamwe bavuga ko ashobora kuba yagambaniwe n’abo mu muryango we kugira ngo bamusimbure ku butegetsi.

Ubushyamirane bwa Perezida Mahamat Deby Itno na mukuru we wo kwa se wabo Yaya Dillo utavuga rumwe n’ubutegetsi, buzamutse cyane nyuma y’uko Igihugu gitangaje amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki 06 Gicurasi uyu mwaka, bombi bakavuga ko baziyamamaza kuri uwo mwanya.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − two =

Previous Post

Hamenyekanye abakekwaho kwica umuraperi w’ikirangirire nyuma y’umwaka apfuye

Next Post

Ikindi Gihugu cyo muri Afurika cyemeje igihano cy’igifungo ku batinganyi

Related Posts

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
19/05/2025
0

Nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije AFC/M23 na Wazalendo yabereye mu gace ka Buleusa muri Gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikare...

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

by radiotv10
19/05/2025
0

Abaganga ba Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baravuga ko nubwo Kanseri bamusanzemo y’udusabo tw’intanga...

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

by radiotv10
17/05/2025
0

Abagize Komisiyo idasanzwe yahawe gusuzuma dosiye yo kwambura ubudagangarwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu...

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin byarangiye atitabiriye biganiro by’amahoro, byagomba kumuhuza na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ahubwo yohereza...

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

by radiotv10
15/05/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko adashaka kuzongera kubona urwego rumwoherereza ibaruwa ‘y’ubugoryi’, nyuma yuko Komisiyo...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

by radiotv10
19/05/2025
0

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/05/2025
Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

19/05/2025
Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

19/05/2025
Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

19/05/2025
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

19/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi Gihugu cyo muri Afurika cyemeje igihano cy’igifungo ku batinganyi

Ikindi Gihugu cyo muri Afurika cyemeje igihano cy'igifungo ku batinganyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.