Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Chad: Hatangajwe uwatsinze amatora ya Perezida abaye nyuma y’imyaka 3 y’inzibacyuho y’Igisirikare

radiotv10by radiotv10
10/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Chad: Hatangajwe uwatsinze amatora ya Perezida abaye nyuma y’imyaka 3 y’inzibacyuho y’Igisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

General Mahamat Idriss Deby wayoboraga iki Gihugu mu nzibacyuho nyuma y’uko Se Maréchal Idriss Deby Itno yitabye Imana aguye ku rugamba, ni we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu abaye bwa mbere nyuma y’iyi nzibacyuho.

Amakuru yatangajwe n’ukuriye Akanama Gashinzwe Amatora muri iki Gihugu, Ahmed Bartichet avuga ko Deby yatsinze aya matora y’umukuru w’igihugu ku majwi 61.3%, mu gihe nibura hari hakenewe amajwi 50% kugira ngo aya matora atazasubirwamo.

Yavuze ko Minisitiri w’Intebe akaba n’umwe mu bakandida bari bahanganye na Perezida Deby, Succes Masra w’imyaka 40 y’amavuko, yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 18.53%.

Byari biteganyijwe ko ibyavuye muri aya matora yabaye tariki 06 Gicurasi bizatangazwa ku ya 21 Gicurasi 2024.

Mbere y’uko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bishyirwa ahagaragara, yifashishije urubuga rwa Facebook, Masra yari yatangaje ko ari we watsinze aya matora, anahamagarira abaturage ba Chad kurangwa n’ituze bakirinda imvururu zazakurikira aya matora.

Ibinyamakuru birimo na The African News byanditse ko aya matora abaye nyuma y’imyaka itatu ategerejwe nyuma y’uko Idris Deby afashe ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa Se umubyara wari Perezida wayoboye Chad mu myaka 31, yari yitezweho gutsindwa na Mahammat Idriss Deby nta kabuza.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 6 =

Previous Post

MTN Rwanda pioneers the introduction of paper-based Biodegradable SIM Cards in the country as part of their ESG strategy

Next Post

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika yatanze umucyo ku wamuvuzeho ko yamubenze bikamusigira agahinda gakabije

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi uzwi muri Afurika yatanze umucyo ku wamuvuzeho ko yamubenze bikamusigira agahinda gakabije

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika yatanze umucyo ku wamuvuzeho ko yamubenze bikamusigira agahinda gakabije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.