Chad: Ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabasabye ikitari cyitezwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Chad, yatangaje ko igihe kigeze ngo biyunge n’igisirikare gifite ubutegetsi mu biganza, ku bw’ineza y’Igihugu cya Chad.

Ibi Succès Masra utavuga rumwe n’ubutegetsi, yabibwiye abaturage babarirwa mu magana bashyigikiye ishyaka rye, bari bateraniye i N’Djamena.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Ndashaka kubamenyesha ko twari twaravuye mu butabera no kuringaniza, tugamije kuzamura ijwi ryacu naryo rikumvikana. Ariko, uyu munsi tugarukanye n’ubundi intego imwe, yo guharanira gushyiraho ubutabera no kungana imbere y’amategeko mu gihugu cyacu.

Uyu munsi, imiryango yacu irafunguye, imitima yacu irafunguye, ndifuza ko namwe mufungura iyanyu, kugira ngo inzira y’ibiganiro ikomeze muri iki gihe cy’inzibacyuho, yatangiye mu mwaka wa 2021.”

Yakomeje avuga ko umwaka wa 2022 waranzwe n’umwuka mubi, b’yumwihariko ku itariki 20 z’ukwezi kwa 10 ubwo habaga imyigaragambyo idasanzwe.

Ati ”Ariko dushobora kuzisanga mu gatebo ko kwishyira ukizana muri 2024, ubwo abaturage ba Chad bazaba bitorera umuyobozi wabo, mu mahoro n’ituze.”

Masra avuze ibi mu gihe umwaka ushize ari we wari ku ruhembe rw’abigaragambyaga, bamagana igisirikare cyafashe ubutegetsi kiyobowe na TMC, nyuma y’urupfu rwa Idriss Deby wahoze ari Perezida w’iki Gihugu cya Chad.

Ni imyigaragambyo yakomeje no mu mwaka wa 2022, isiga abaturage b’abasivili barenga 50 babuze ubuzima, nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko yaguyemo abarenga 300.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru