• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Clarisse Karasira yongeye guteza impaka kubera kuvuga ko azabera u Rwanda umugisha

radiotv10by radiotv10
21/07/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
3
Clarisse Karasira yongeye guteza impaka kubera kuvuga ko azabera u Rwanda umugisha
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Clairisse Karasira umaze iminsi atorohewe ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo ashyiraho, yongeye kuzamura impaka nyuma yo kuvuga ko yifuza kubera umugisha u Rwanda, bamwe bamubaza uko azabigeraho yararuhunze.

Mu minsi micye ishize, Clarisse Karasira na bwo yari yazamuye impaka ubwo yavugaga ko yahiriwe agashinga urugo rwe kandi ko abikesha kuba yaririnze kuba icyomanzi akagendera mu nzira igororotse.

Ubu butumwa butavuzweho rumwe na bamwe mu babutanze ibitekerezo, bavuze ko icyo yarushije abandi ari amahirwe atari ubupfura cyangwa imyitwarire myiza nkuko yabivugaga.

Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, harimo n’uwavuze ko azi neza ko na we yigeze kunyura mu nzira zitagororotse kuko hari aho yakundaga kujya gusura umusore.

Uyu muhanzikazi usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America yongeye gutanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yifuza kubera umugisha urwamwibarutse, butuma bamwe bahaguruka bakamusaba kureka gukomeza kwishyira hejuru.

Uwitwa Salimu Sare yagize ati “Mujye mureka kuvuga gusa ntabikorwa, ubwo ni gute uvuga ko uzateza imbere Igihugu cyawe utarajya guhaha inyanya mu isoko ryo mur wakubyaye ngo ubashe guteza imbere uwazicuruje wibera hanze Sha.”

Uwitwa Matare Joshua na we yabajije Clarisse Karasira uburyo azateza u Rwanda imbere kandi nta gikorwa akora cyabigaragaza.

Yagize ati “Ku muganda w’ukwezi ukora se? wavuze ko ukunda USA ko ntawe uzakubuza kugaruka nubishaka ukareka amadabidabi?”

Uwiyita Umunyarwandakazi kuri Twitter, yagize ati “Ko wagihunze se wirutse ujya he? Ni yo ndangagaciro Abantu mwese muri guhungira za Burayi abandi baririrwa bagwa mu nyanja bahunga Ibihugu byabo African ariko Uti nzavugira imahanga ko nkunda Igihugu cyange ubu se uri kugikorera iki? Vuga uti Numva mfite ishyaka ko Nabonye Visa ahaaa.”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Etienne says:
    4 years ago

    Abanyamukuru namwe muransetsa,
    Bose bamutwamye nta numwe wamushyigikiye!!!

    Reply
  2. Muhindakazi jackline says:
    4 years ago

    Ese ninde wamushyigikira ko aba yirata aho amariye iki igigihugu umuganda wigihugu?iki nanjye ashima aho yagiye abin di yiturize

    Reply
  3. Habyarimana Martin says:
    4 years ago

    dushime imana, yo izi impamvu twabuze visa, kuba umugabo ataraye iwe, ntibimubuza gutekereza aba yasize, njyewe ntacyo nshinza clarisse, banyarwanda, kumpande zose, ubundi ngo, utinda mubyabandi ibyawe bigahomba, please, azimpamv yabivuze, woe wamenye ibyawe, iwabandi urahapagasiriza ariko ntuhatura, azataha iwabo ni mu rwagasabo, mwese mushaka kujyayo ariko twabuze icyo aturusha, si amafaranga ahubwo ni amahirwe.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 18 =

Previous Post

Rulindo: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umukecuru umurusha imyaka 23 wari umwugamishije imvura

Next Post

Perezida Kagame na Tshisekedi ntibagaragara mu nama ya EAC, Museveni na Ndayishimiye bahageze

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Perezida Kagame na Tshisekedi ntibagaragara mu nama ya EAC, Museveni na Ndayishimiye bahageze

Perezida Kagame na Tshisekedi ntibagaragara mu nama ya EAC, Museveni na Ndayishimiye bahageze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.