Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Hagaragajwe intwaro zirimo iziremereye zatahuwe ahatakekwaga hanavugwa abari bazihahishe

radiotv10by radiotv10
24/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Congo: Hagaragajwe intwaro zirimo iziremereye zatahuwe ahatakekwaga hanavugwa abari bazihahishe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri w’Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije itangazamakuru intwaro 29 zatahuwe hafi y’inkambi icumbikiwemo abavanywe mu byabo n’imirwano.

Iki gikorwa cyo kwerekana izi ntwaro cyabaye kuri uyu 23 Nzeri 2024, cyanitabiriwe na Minisitiri Wungirije w’Umutekano wa Congo, Samy Adubango.

Izi ntwaro zerekanywe nyuma y’iminsi ine hatahuwe ububiko bw’izi ntwaro bwari hafi y’inkambi y’abavanywe mu byabo n’imirwano muri Nyasasi muri Tchomia mu bilometero bigera muri 60 ubuye muri Bunia.

Guverineri w’Intara ya Ituri, Luboya yatangaje ko izi ntwaro zatahuwe, ari iz’umutwe witwaje intwaro wa Zaïre, uherutse kugaba ibitero byinshi ku birindiro bya FAEDC muri Teritwari ya Djugu byakozwe mu kwezi gushize kwa Kanama.

Guverineri yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe bagabye ibitero mu birindiro bya FARDC, babaga bari kumwe na bamwe mu bakomoka hanze y’iki Gihugu cya Congo, aho bagabye ibitero mu duce twa Sabe, Tchomia na Kasenyi, ndetse abasirikare ba FARDC barimo ufite ipeti rya Majoro, uw’irya Lieutenant ndetse n’abandi basirikare babiri, babyiciwemo.

Guverineri yavuze ko gutahura izi ntwaro za Zaïre, byagizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’Igisirikare cya Congo.

Yagize ati “Muri icyo gitondo twakomeje gukurikirana umwanzi wacu (abarwanyi ba Zaïre) bari bambutse muri Fichama na Bowa, aho bari bagiye kwisuganyiriza. Nyuma y’isesengura, twaje kumenya batari bagiye kure, kandi bamwe muri bo bari batangiye kwinjira mu nkambi y’abavuye mu byabo muri Nyamusasi.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukusanya amakuru mu baturage, baje kugera mu gace aba barwanyi bari bahishemo izi ntwazo zerekanywe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 10 =

Previous Post

Ikindi Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo gukuraho Visa

Next Post

Gatsibo: Inkoni yakubiswe akekwaho kwiba intoryi zamuviriyemo urupfu

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza
AMAHANGA

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

17/09/2025
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatsibo: Inkoni yakubiswe akekwaho kwiba intoryi zamuviriyemo urupfu

Gatsibo: Inkoni yakubiswe akekwaho kwiba intoryi zamuviriyemo urupfu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.