Congo na Uganda hari ingingo nshya bemeranyijweho mu mubano wabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, bemeranyijwe gukuraho ikiguzi cya Visa, mu rwego rwo koroshya kugenderana hagati y’ibi Bihugu.

Iki cyemezo cyakiriwe neza n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, cyafatiwe mu biganiro byabaye ku nshuro ya munani bya Komisiyo ihuriweho n’Ibihugu byombi, yabaye kuva tariki 12 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2023.

Izindi Nkuru

Umwe mu myanzuro y’iyi Komisiyo, uvuga ku “hazaza ha DRC na Uganda” bemeranyijwe ikurwaho ry’ikiguzi cy’amafaranga yishyurwa kuri Visa, mu rwego rwo kwagura urujya n’uruza rw’abantu.

Mu gutangaza uyu mwanzuro, bagira bati “Impande zombi ziha agaciro imiterere y’Ibihugu, umuco ndetse n’amateka bihuriweho, bituma bigomba kubana, by’umwihariko mu bijyanye n’inyungu rusange z’abaturage b’Ibihugu byombi.”

Nanone kandi DRC na Uganda, basuzumiye hamwe ibibazo bihuriweho by’umutekano byambukiranya imipaka, aho bisanzwe bifitanye imikoranire mu bya gisirikare yo gutsintsura imitwe yitwaye intwaro ihungabanya umutekano w’Ibihugu byombi.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hasanzwe hari umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukunze no guhungabanya umutekano w’iki Gihugu uturutse muri Congo.

Ibihugu byombi kandi byanaganiriye uko byarushaho gukorana, mu guca intege ikwirakwira ry’intwaro nto n’inini, ndetse binaganira ku ngingo yo gucyura impunzi.

Nanone kandi impande zombi zaganiriye ku bufatanye n’imikoranire by’Ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru