Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Tshisekedi yategetse ikigomba gukorwa nyuma y’impanuka ikanganye y’ubwato bwarimo abagenzi 270

radiotv10by radiotv10
13/06/2024
in AMAHANGA
1
Congo: Tshisekedi yategetse ikigomba gukorwa nyuma y’impanuka ikanganye y’ubwato bwarimo abagenzi 270
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abagenzi barenga 270, bukoreye impanuka mu mugezi uherereye mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igahitana abantu 86, Perezida Félix Tshisekedi yategetse ko hahita hakorwa iperereza rigomba kugaragaza icyateye iyi mpanuka.

Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, mu butumwa bwatambutse kuri X.

Ubu bwato bwakoze impanuka, bwarohamye mu mugezi uzwi nka Kwa, uherereye mu Bilometero 70 uvuye mu mujyi wa Mushie mu Ntara ya Maï-Ndombe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, rivuga ko “Perezida Félix Tshisekedi yababajwe n’impanuka y’ubu bwato”  Yahitanye abantu barenga 80.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umukuru w’Igihugu yihanganishije imiryango ndetse n’inshuti z’ababuriye ababo mu mpanuka. Arasaba kandi inzego zibishinzwe gufata ingamba zikwiye mu gufasha abantu bose bagizweho ingaruka n’aka kaga.”

Rikongera riti “Perezida wa Repubulika kandi yategetse ko hakorwa iperereza rigamije kumenya impamvu nyayo zateye aka kaga gakomeye kandi kababaje ndetse no kwirinda ko ibi byazongera kuba ukundi.”

Ubu bwato bwakoze impanuka, bwarimo abagenzi 271 berecyezaga i Kinshasa, aho bwaje kurohama bitewe no kuba moteri yabwo yapfuye buri kugenda, nk’uko byemejwe na Ren Makerm Komiseri ushinzwe iby’amazi mu Karere ka Mushi kabereyemo iyi mpanuka.

Abantu 86 mu bari muri ubu bwato, bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 185 babashije koga bakarokoka iyi mpanuka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. nsengimana donatien says:
    2 years ago

    oooooh abo bitabye Imana baruhukire mu mahoro

    Reply

Leave a Reply to nsengimana donatien Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Huye: Ibihungabanya umutekano wabo barabishinja abagakwiye kuwubacungira

Next Post

Abapolisi b’u Rwanda basimbuwe muri Sudani y’Epfo bavuze uko ubutumwa bwagenze

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi b’u Rwanda basimbuwe muri Sudani y’Epfo bavuze uko ubutumwa bwagenze

Abapolisi b’u Rwanda basimbuwe muri Sudani y’Epfo bavuze uko ubutumwa bwagenze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.