Abaturage bagera mu 150 bo muri Komini ya Kadutu mu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze iminsi itatu badafite aho barara nyuma y’uko inzu babagamo zifashwe n’inkongi y’umuriro, zigashya zigakongoka.
Aba baturage bariho mu buzima bugoye kuva ku Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye imitungo yabo yabereye mu gace ka Lwama hafi y’isoko ryo mu mujyi rwagati Bukavu.
Muri aka gace, ubu hameze nko mu butayu, kuko ibikoresho byinshi byabaye ivu kubera gushya bigakongorwa n’iyi nkongi y’umuriro.
Bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’iyi nkongi, bavuga ko bariho nabi kuko badafite aho kwegeka umusaya ndetse n’ibyo kurya.
Umwe ati “Turi hano, ntituzi aho tugomba kwerecyeza, turara twicaye hanze bukadukeraho, turasaba ubuyobozi kuza kudufasha.”
Ni mu gihe iyi nkongi y’umuriro yahitanye abantu batanu mu gihe abandi benshi bakomeretse, aho aba bakomeretse bakeneye ubufasha bwinshi.
Basobanura ko kimwe mu by’ibanze bakeneye, ari amacumbi, ubundi bakaba bakeneye icyo kurya ndetse n’imyambaro, kuko ibikoresho hafi ya byose byahiye.
Abasanzwe bazi izi nzu z’abaturage zafashwe n’inkongi y’umuriro, bavuze ko muri aka gace hari hubatse inzu zegeranye cyane, kandi ari nzu zari zishaje cyane.
RADIOTV10