Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Uko byagenze ngo abaturage 150 bamare iminsi itatu badafite aho kwegeka umusaya

radiotv10by radiotv10
12/06/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Congo: Uko byagenze ngo abaturage 150 bamare iminsi itatu badafite aho kwegeka umusaya
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bagera mu 150 bo muri Komini ya Kadutu mu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze iminsi itatu badafite aho barara nyuma y’uko inzu babagamo zifashwe n’inkongi y’umuriro, zigashya zigakongoka.

Aba baturage bariho mu buzima bugoye kuva ku Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye imitungo yabo yabereye mu gace ka Lwama hafi y’isoko ryo mu mujyi rwagati Bukavu.

Muri aka gace, ubu hameze nko mu butayu, kuko ibikoresho byinshi byabaye ivu kubera gushya bigakongorwa n’iyi nkongi y’umuriro.

Bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’iyi nkongi, bavuga ko bariho nabi kuko badafite aho kwegeka umusaya ndetse n’ibyo kurya.

Umwe ati “Turi hano, ntituzi aho tugomba kwerecyeza, turara twicaye hanze bukadukeraho, turasaba ubuyobozi kuza kudufasha.”

Ni mu gihe iyi nkongi y’umuriro yahitanye abantu batanu mu gihe abandi benshi bakomeretse, aho aba bakomeretse bakeneye ubufasha bwinshi.

Basobanura ko kimwe mu by’ibanze bakeneye, ari amacumbi, ubundi bakaba bakeneye icyo kurya ndetse n’imyambaro, kuko ibikoresho hafi ya byose byahiye.

Abasanzwe bazi izi nzu z’abaturage zafashwe n’inkongi y’umuriro, bavuze ko muri aka gace hari hubatse inzu zegeranye cyane, kandi ari nzu zari zishaje cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bagaragarijwe ikizatuma bagarukana ishema

Next Post

Hatangajwe icyemezo mu rubanza rw’uwashinjwaga kwiba Telefone ya The Ben wari wasabiwe imyaka 2

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo mu rubanza rw’uwashinjwaga kwiba Telefone ya The Ben wari wasabiwe imyaka 2

Hatangajwe icyemezo mu rubanza rw’uwashinjwaga kwiba Telefone ya The Ben wari wasabiwe imyaka 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.