Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Umunyapolitiki byavuzwe ko yoherejwe na Leta mu biganiro by’ibanga na M23 wafunzwe akivayo yarekuwe

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo: Umunyapolitiki byavuzwe ko yoherejwe na Leta mu biganiro by’ibanga na M23 wafunzwe akivayo yarekuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Jean-Bosco Bahala, wahoze ari Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare no kwambura intwaro abarwanyi muri DRC, wari umaze igihe afungiye muri kasho y’ubutasi bwa gisirikare, yafunguwe.

Uyu Jean-Bosco Bahala wayoboye gahunda ya PDDRCS (Programme Désarmement, Démobilisation, Relèvement Communautaire et Stabilisation) yafunguriwe rimwe n’umwe mu bo bakoranaga, aho bafunguwe mu ijoro ryo ku wa 08 Ukwakira nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Jean-Bosco Bahala yari yakuwe ku mwanya we tariki 23 Nyakanga 2024, nk’uko byari bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Perezida Felix Tshisekedi.

Yari yatawe muri yombi akiva mu biganiro i Kampala muri Uganda, aho byavugwaga ko yari yoherejwe mu ibanga na Leta kuyihagararira mu biganiro na M23.

Gusa Jean-Bosco Bahala yari yabihakanye ko atari yagiye mu biganiro na AFC/M23, ahubwo ko yari yagiye mu butumwa bw’akazi gasanzwe, aho yavugaga ko yari yagiye kuganira n’ubuyobozi bwa Uganda ku buryo bwo kuzacyura abana b’Abanyekongo barekuwe n’umutwe wa LRA wo muri Centrafrique.

Uyu munyapolitiki yafunguwe nyuma y’amezi akabakaba abiri afunguye muri kasho z’ubutatsi bw’igisirikare cya Congo (DEMIAP).

Hari hashize igihe Imiryango itari iya Leta isaba ko uyu mugabo arekurwa kuko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 n’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, Dieudonné Mushagakusa yavuze ko nta byaha byashinjwaga Jean-Bosco Bahala wahoze ari Umuhuzabikorwa wa PDDRCS.

Uyu muvugizi kandi yavuze ko ahubwo Jean Bosco Bahala agomba gusubizwa mu nshingano ze nk’umuyobozi, kuko nta cyaha yakoze.

Jean-Bosco Bahala yari yatawe muri yombi tariki 23 Nyakanga 2024, ubwo yari avuye mu ndege yari imukuye i Entebbe muri Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + two =

Previous Post

Abatwara ibinyabiziga bafatirwa mu makosa bakayagerekaho andi akabo kashobotse

Next Post

Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye

Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.