• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Umunyapolitiki byavuzwe ko yoherejwe na Leta mu biganiro by’ibanga na M23 wafunzwe akivayo yarekuwe

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo: Umunyapolitiki byavuzwe ko yoherejwe na Leta mu biganiro by’ibanga na M23 wafunzwe akivayo yarekuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Jean-Bosco Bahala, wahoze ari Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare no kwambura intwaro abarwanyi muri DRC, wari umaze igihe afungiye muri kasho y’ubutasi bwa gisirikare, yafunguwe.

Uyu Jean-Bosco Bahala wayoboye gahunda ya PDDRCS (Programme Désarmement, Démobilisation, Relèvement Communautaire et Stabilisation) yafunguriwe rimwe n’umwe mu bo bakoranaga, aho bafunguwe mu ijoro ryo ku wa 08 Ukwakira nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Jean-Bosco Bahala yari yakuwe ku mwanya we tariki 23 Nyakanga 2024, nk’uko byari bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Perezida Felix Tshisekedi.

Yari yatawe muri yombi akiva mu biganiro i Kampala muri Uganda, aho byavugwaga ko yari yoherejwe mu ibanga na Leta kuyihagararira mu biganiro na M23.

Gusa Jean-Bosco Bahala yari yabihakanye ko atari yagiye mu biganiro na AFC/M23, ahubwo ko yari yagiye mu butumwa bw’akazi gasanzwe, aho yavugaga ko yari yagiye kuganira n’ubuyobozi bwa Uganda ku buryo bwo kuzacyura abana b’Abanyekongo barekuwe n’umutwe wa LRA wo muri Centrafrique.

Uyu munyapolitiki yafunguwe nyuma y’amezi akabakaba abiri afunguye muri kasho z’ubutatsi bw’igisirikare cya Congo (DEMIAP).

Hari hashize igihe Imiryango itari iya Leta isaba ko uyu mugabo arekurwa kuko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 n’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, Dieudonné Mushagakusa yavuze ko nta byaha byashinjwaga Jean-Bosco Bahala wahoze ari Umuhuzabikorwa wa PDDRCS.

Uyu muvugizi kandi yavuze ko ahubwo Jean Bosco Bahala agomba gusubizwa mu nshingano ze nk’umuyobozi, kuko nta cyaha yakoze.

Jean-Bosco Bahala yari yatawe muri yombi tariki 23 Nyakanga 2024, ubwo yari avuye mu ndege yari imukuye i Entebbe muri Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Abatwara ibinyabiziga bafatirwa mu makosa bakayagerekaho andi akabo kashobotse

Next Post

Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye

Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.