Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizeho akanama ngishwanama gashya karimo inzobere z’abanyamategeko bo muri Leta Zunze Ubumwe za America n’i Burayi, kazafasha iki Gihugu guharanira ubutabera ku byaha by’ubugome kivuga ko byakorewe mu burasirazuba bwacyo.
Ishyirwaho ry’aka kanama rije mu gihe Guverinoma ya Congo yiyemeje kugana ubutabera mpuzamahanga mu bijyanye n’intambara imaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ndetse n’amabuye y’agaciro kivuga ko kibwe.
Ibibazo by’amakimbirane bimaze igihe muri kiriya gice, bishinze imizi ku mutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bahungiye muri Congo bagakomerezayo ingengabitekerezo yabo, aho bakomeje kugirira nabi Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubutegetsi bwa Congo kandi, mu kwezi gushize buherutse gutanga ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga ICJ (International Court of Justice) bwarezemo u Rwanda ku kutubahiriza amasezerano mpuzamahanga kuri Jenoside, ibyaha by’ivangura ndetse n’iyicarubozo.
Ni mu gihe bizwi ko ubu butegetsi ari bwo bukorana n’abajenosideri b’umutwe wa FDLR mu bikorwa byatwaye ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi z’Abanyekongo b’Abatutsi, ndetse no mu mugambi wo gushaka gutera u Rwanda.
Ubutegetsi bwa Congo bwakomeje umugambi bwiyemeje wo gushinja u Rwanda ko rufasha Ihuriro AFC/M23 rigizwe n’Abanyekongo biyemeje kurandura akarengane kakomeje gukorerwa bariya Banyekongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’abandi bose.
U Rwanda rwo rwahakanye kenshi ko nta bufasha na buto ruha iri Huriro, uretse rukaba rwarakunze kugaragaza kenshi ko ibyo ubutegetsi bwa Congo bukora bufatanyije na FDLR, bidakwiye.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, Akanama ngishwanama kashyizweho n’ubutegetsi bwa Congo, kazwi nka ‘Council for the Examination of Atrocities in the DRC’, kazaba gafite inshingano zo kugira inama inzego ebyiri zo mu butegetsi bwa Congo, mu butabera bugamije ko hemezwa ko mu burasirazuba habaye ibyaha by’intambara n’iby’ubugome, ndetse no mu guha indishyi abagizweho ingaruka na byo.
Aka kanama kazaba kayobowe ku bufatanye bw’impirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu w’Umunyekongo, Julienne Lusenge ndetse na Howard Morrison, Umunyamategeko w’Umwongereza wahoze ari n’Umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC ndetse n’Urukiko rwa UN rwari rwashyiriwe Yugoslavia.
Abandi bagize aka kanama, barimo Umunyamerika Stephen Rapp, wahoze ari Ambasaderi ushinzwe Ibyaha by’intambara wayoboye iburanisha ry’uwahoze ari Perezida wa Liberia Charles Taylor, ndetse kakaba kanagizwe na Pascal Turlan, wahoze ari umwe mu bayobozi bo hejuru muri ICC wanakoze ku birego bya Congo.



RADIOTV10