Byari biteganyijwe ko iminsi icumi ya gahunda ya Guma mu rugo ku mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani irangirana n’yu wa mbere tariki 26 Nyakanga 2021 ariko byaje guhinduka biba ngombwa ko hongera gufatwa indi minsi itanu abatuye muri ibice bagakomeza kuguma muri iyi gahunda kuzageza tariki 31 Nyakanga 2021.
Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere turimo; Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, abaturage bahatuye barakomeza kubahiriza ingamba za guma mu rugo kuzageza tariki 31 Nyakanga 2021 ubwo hazaba harebwa niba abaturage basubira mu bikorwa cyangwa niba gahunda ikomeza.
Abaturage bari muri utu turere umunani n’umujyi wa Kigali babujijwe ibi bikurikira:
1.Kuva mu rugo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
2.Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze n’imyidagaduro birabujijwe.
3.Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirabujijwe. Gusa, imodoka zitwara abakozi bajya mu bikorwa byemerewe gukomeza zizakomeza gukora. Moto n’amagare ntibyemewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.
4.Ibiro by’inzego za leta n’iby’abikorera birafunze. Abakozi bose bazakorera mu rugo cyereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
5.Ibikorwa by’ubucuruzi birafunze, cyeretse abacuruza ibiribwa,imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’).
6.Amashuri yose arafunze harimo na za kaminuza. Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta muri Nyakanga na Kanama 2021 bizagenwa na Minisiteri y’ubuzima.
7.Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje ikibuga mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR Test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda COVID-19.
8.Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli,abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.
9.Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
10.Pisine na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.
11.Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.
Dr.Edouard Ngirente Minisitiri w’intebe unashyira umukono kuri aya mabwiriza
Inkuru ya: Denise Mbabazi Mpambara/RadioTV10Rwanda