Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga kuzageza tariki ya 10 Kanama 2021 hari imirenge ibarizwa mu turere 13 yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo bitewe n’ubwiyongere bw’abandura COVID-19 bakomeje kugaragara muri iyi mirenge bityo kugira ngo byorohere inzego zibishinzwe kurushaho gukurikirana neza iby’iyi mirenge.
Mu itangaza ryashyizweho umukono na Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, bigaragara ko uturere 13 twakozweho isesengera bagasanga dufitemo imirenge igomba gushyirwa muri gahunda ya Guma Mu Rugo.
Abatuye mu mirenge ivugwa muri iri tangazo barasabwa kubahiriza amabwiriza akubiye mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe, amabwiriza areba umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani.
Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza. Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yatanzwe n’inzego z’ubuzima.
Mu ntara y’amajyepfo:
1.Ruhango: Imirenge ya; Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira.
2.Muhanga: Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro.
3.Nyamagabe: Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano.
4.Huye: Tumba, Kinazi na Gishavu.
5.Nyanza: Busoro, Mukingo, Kibilizi na Kigoma.
6.Nyaruguru: Ngera.
Mu ntara y’amajyaruguru:
1.Rulindo: Cyungo, Burega na Shyorongi
Mu ntara y’iburasirazuba:
1.Kayonza: Mukarange, Mwiri, Gahini, Murundi, Rukara na Nyamirama.
2.Bugesera: Rilima, Juru, Nyamata, Ruhuha na Shyara
3.Gatsibo: Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.
Mu ntara y’uburengerazuba:
1.Nyamasheke: Nyabitekeri, Shangi na Bushenge.
2.Rusizi: Gitambi na Nyakabuye.
3.Karongi: Murambi.