Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

COVID-19: Rubavu bashyizwe muri “Guma mu karere”,Burera, Rutsiro,Nyagatare na Gicumbi bahabwa amabwiriza mashya

radiotv10by radiotv10
18/06/2021
in MU RWANDA
0
COVID-19: Rubavu bashyizwe muri “Guma mu karere”,Burera, Rutsiro,Nyagatare na Gicumbi bahabwa amabwiriza mashya
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 nibwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashyize umukono ku mabwiriza mashya yo kurwanya COVID-19, ingamba zasize akarere ka Rubavu gashyizwe muri “Guma mu Karere”, gahunda itemerera abagatuye kugira akandi karere bajyamo uhereye kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021.

Aya mabwiriza avuga ko guhera kuri uyu wa kane tariki 17 Kamena 2021 aka karere ka Rubavu gashyizwe muri “Guma mu karere” kugira ngo inzego zibishinzwe zifatanye n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura iki cyorezo cya COVID-19 gikomeje gukaza umurego.

Muri aka karere ka Rubavu kandi guhera kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro (19h00’) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

Gusa abakora ubwikorezi bw’ibicuruzwa hakoreshejwe ibinyabiziga bemerewe kubizana mu karere ka Rubavu kandi abafite ibicuruzwa byamburakiranya umupaka nabo bemerewe kubyambutsa hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Amabwiriza mashya areba akarere ka Rutsiro avuga ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro (19h00’) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

Kuva kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, amabwiriza agenga Burera, Gicumbi na Nyagatare avuga ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (19h00’) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00’AM) mu mirenge ya: Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro,Kivuye na Bungwe mu karere ka Burera.

Rubaya, Cyumba na Kaniga mu karere ka Gicumbi. Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe mu karere ka Nyagatare.

Sadam MIHIGO

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 8 =

Previous Post

EURO 2020: Ibitego bibiri bya Cristiano Ronaldo yatsinze Hungry byatumye aca uduhigo tune muri ruhago

Next Post

Igitego cya Ishimwe Anicet cyafashije APR FC gusubira Rayon Sports

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igitego cya Ishimwe Anicet cyafashije APR FC gusubira Rayon Sports

Igitego cya Ishimwe Anicet cyafashije APR FC gusubira Rayon Sports

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.