• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza

radiotv10by radiotv10
28/07/2021
in MU RWANDA
0
Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yakingiwe Covid-19 uyu munsi ku wa gatatu nyuma y’uko igihugu cye cyemeye kwakira inkingo z’iki cyorezo no kuzitanga.

Samia Suluhu, wagiye ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu, yagize ati: “Ntabwo turi ikirwa ni yo mpamvu ubu twatangiye gukingira.”

Perezida Samia Suluhu akingirwa

Mukuru w’ikigo cyo kwirinda no kurwanya ibyorezo cy’ubumwe bwa Africa (Africa CDC) yashimye Samia Suluhu gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Gutangiza gukingira muri Tanzania byabereye mu rugo rw’umukuru w’igihugu i Dar es Salaam, ahakingiriwe na minisitiri w’intebe, abakuru b’amadini n’abahoze ari abategetsi.

Uwo yasimbuye, John Magufuli wapfuye mu kwezi kwa gatatu, yakerensaga Coronavirus kandi yari yaranze inkingo zayo zakorewe mu mahanga.

Madamu Samia Suluhu yahinduye ibintu afata undi murongo, asaba rubanda gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu minsi ishize, Tanzania yakiriye doze miliyoni imwe y’inkingo za Johnson & Johnson zivuye mu mugambi wa Covax wo kugeza izi nkingo ku bihugu bikennye.

Ubu bwoko bw’inkingo za Johnson & Johnson abarutewe bahabwa doze imwe.

Mu muhango wo gutangiza gukingira, Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose kwikingiza kandi ko hazaboneka izindi doze nyinshi z’inkingo.

Yavuze ko atazaganisha igihugu mu nzira yakijyana mu kaga kuko ari umubyeyi, nyirakuru w’abana na perezida.

Samia w’imyaka 61 yagize ati: “Kuva mvutse nafashe inkingo nyinshi kandi izo twahawe tukiri impinja zaraturinze iyo myaka yose, rero nta mpungenge mfite.”

Tanzania's Magufuli remains absent, so will VP Samia Hassan Suluhu take  over?

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yakingiwe Covid-19 uyu munsi ku wa gatatu nyuma y’uko igihugu cye cyemeye kwakira inkingo z’iki cyorezo no kuzitanga

Abanyamuziki baririmbye indirimbo ishishikariza abantu kwikingiza no kwirinda Covid, nubwo muri uwo muhango bahererekanyaga indangururamajwi ebyiri (microphones) batazihanaguje umuti wica imyanda n’udukoko dutera indwara.

Ku wa kabiri, umukuru w’ikigo cyo kwirinda no kurwanya ibyorezo cy’ubumwe bwa Africa (Africa CDC) yashimye Samia Suluhu gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + nineteen =

Previous Post

UGANDA: Milutin Sredojević yongeye kugirwa umutoza mukuru wa Uganda Cranes nyuma y’imyaka ine

Next Post

Afurika y’Epfo yohereje ingabo zikabakaba 1500 muri Mozambique kurwanya inyeshyamba

Related Posts

Rusizi: Abangirijwe imyaka mu ikorwa ry’umuhanda Rusizi-Bugarama bafite impungenge ku ngurane

Rusizi: Abangirijwe imyaka mu ikorwa ry’umuhanda Rusizi-Bugarama bafite impungenge ku ngurane

by radiotv10
10/06/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bugarama bafite imitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda wa Rusizi-Bugarama baravuga ko bafite impungenge zo...

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

by radiotv10
10/06/2026
0

Umugabo wo mu murenge wa Nyakarenzo bivugwa ko yari asanzwe ajyana amakara muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo yabonywe mu...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

by radiotv10
09/06/2026
0

Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI (Artificial Intelligence) cyitezweho guteza imbere ubu bwenge hibandwa ku...

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bagarukanye amashimwe nyuma y’amezi atandatu hashyizwemo impinduka zifatika

by radiotv10
09/06/2026
0

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko amavugurura yashyizwemo, yagize akamaro gakomeye kuko...

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

by radiotv10
09/06/2026
0

Umugabo w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwica mushiki w’imyaka 66 bapfa amakimbirane ashingiye...

Next Post
Afurika y’Epfo yohereje ingabo zikabakaba 1500 muri Mozambique kurwanya inyeshyamba

Afurika y’Epfo yohereje ingabo zikabakaba 1500 muri Mozambique kurwanya inyeshyamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Rusizi: Abangirijwe imyaka mu ikorwa ry’umuhanda Rusizi-Bugarama bafite impungenge ku ngurane

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.