Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza

radiotv10by radiotv10
28/07/2021
in MU RWANDA
0
Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yakingiwe Covid-19 uyu munsi ku wa gatatu nyuma y’uko igihugu cye cyemeye kwakira inkingo z’iki cyorezo no kuzitanga.

Samia Suluhu, wagiye ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu, yagize ati: “Ntabwo turi ikirwa ni yo mpamvu ubu twatangiye gukingira.”

Perezida Samia Suluhu akingirwa

Mukuru w’ikigo cyo kwirinda no kurwanya ibyorezo cy’ubumwe bwa Africa (Africa CDC) yashimye Samia Suluhu gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Gutangiza gukingira muri Tanzania byabereye mu rugo rw’umukuru w’igihugu i Dar es Salaam, ahakingiriwe na minisitiri w’intebe, abakuru b’amadini n’abahoze ari abategetsi.

Uwo yasimbuye, John Magufuli wapfuye mu kwezi kwa gatatu, yakerensaga Coronavirus kandi yari yaranze inkingo zayo zakorewe mu mahanga.

Madamu Samia Suluhu yahinduye ibintu afata undi murongo, asaba rubanda gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu minsi ishize, Tanzania yakiriye doze miliyoni imwe y’inkingo za Johnson & Johnson zivuye mu mugambi wa Covax wo kugeza izi nkingo ku bihugu bikennye.

Ubu bwoko bw’inkingo za Johnson & Johnson abarutewe bahabwa doze imwe.

Mu muhango wo gutangiza gukingira, Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose kwikingiza kandi ko hazaboneka izindi doze nyinshi z’inkingo.

Yavuze ko atazaganisha igihugu mu nzira yakijyana mu kaga kuko ari umubyeyi, nyirakuru w’abana na perezida.

Samia w’imyaka 61 yagize ati: “Kuva mvutse nafashe inkingo nyinshi kandi izo twahawe tukiri impinja zaraturinze iyo myaka yose, rero nta mpungenge mfite.”

Tanzania's Magufuli remains absent, so will VP Samia Hassan Suluhu take  over?

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yakingiwe Covid-19 uyu munsi ku wa gatatu nyuma y’uko igihugu cye cyemeye kwakira inkingo z’iki cyorezo no kuzitanga

Abanyamuziki baririmbye indirimbo ishishikariza abantu kwikingiza no kwirinda Covid, nubwo muri uwo muhango bahererekanyaga indangururamajwi ebyiri (microphones) batazihanaguje umuti wica imyanda n’udukoko dutera indwara.

Ku wa kabiri, umukuru w’ikigo cyo kwirinda no kurwanya ibyorezo cy’ubumwe bwa Africa (Africa CDC) yashimye Samia Suluhu gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 11 =

Previous Post

UGANDA: Milutin Sredojević yongeye kugirwa umutoza mukuru wa Uganda Cranes nyuma y’imyaka ine

Next Post

Afurika y’Epfo yohereje ingabo zikabakaba 1500 muri Mozambique kurwanya inyeshyamba

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika y’Epfo yohereje ingabo zikabakaba 1500 muri Mozambique kurwanya inyeshyamba

Afurika y’Epfo yohereje ingabo zikabakaba 1500 muri Mozambique kurwanya inyeshyamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.