Afurika y’Epfo yohereje ingabo zikabakaba 1500 muri Mozambique kurwanya inyeshyamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igihugu cya Mozambique kiri muri gahunda yo kurwanya Abarwanyi biyitirira idini ya Islam bigaruriye uduce dutandukanye muri Cabo Delgado. Muri iyo gahunda ni nabyo byatumye u Rwanda rwohereza abasirikare n’abapolisi barenga 1000.

Nk’uko bigaragara mu nkuru yakozwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (RFI), bavuga ko inteko ishingamategeko ya Afurika y’Epfo yemeye ko bakiriye ubutumwa bwa perezida w’iki gihugu, Cyril Ramaphosa bwemeza ko abasirikare 1495 bagomba koherezwa gucunga umutekano muri Mozambique.

Izindi Nkuru

Raporo yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 igaragaza ko ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda zavanye inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam mu birindiro byazo bya Awasse nyuma y’imirwano ikomeye ku cyumweru no kuwa mbere.

Imigumuko y’inyeshyamba imaze imyaka ine muri Cabo Delgado yatumye abagera ku bihumbi 3,000 bicwa benshi baciwe imitwe, n’abagera ku 800,000 bahunze ibyabo.

Ikinyamakuru Mediafax, kivuga ko igitero cyo gufata Awasse cyagabwe ku cyumweru kigakomeza kuwa mbere hagapfa benshi mu mirwano, ahanini ku ruhande rw’inyeshyamba.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imirambo y’abo bivugwa ko ari abaterabwoba bishwe n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique muri iyo mirwano.

Kuba Awasse yafashwe bivuze ko gufata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia – uri mu maboko y’abo barwanyi kuva mu kwa munani 2020, nabyo biri hafi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru