Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

CYCLING: Nimero ya mbere mu Rwanda, Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch

radiotv10by radiotv10
05/08/2021
in SIPORO
0
CYCLING: Nimero ya mbere mu Rwanda, Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare unaheruka mu mikino Olempike 2020 mu Buyapani, Mugisha Moïse yasinye mu ikipe ya ProTouch Continental Pro Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo.

Mugisha Moïse wakinaga mu ikipe ya SKOL Adrien Cycling Academy (SACA Team), azakinira ProTouch amarushanwa asigaye muri iyi 2021.

Ikipe ya ProTouch Continental Pro Cycling Team yatangaje ko yamaze kwinjiza Mugisha Moïse mu ikipe yabo nyuma y’uko bashimye ubuhanga afite ku igare n’icyo imibare igaragaza ku musaruro we mu muhanda yaba mu Rwanda no mu marushanwa mpuzamahanga.

Mugisha w’imyaka 24, nyuma yo kuba uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020 no gutwara Grand Prix Chantal Biya 2021, yahise aba nimero ya mbere mu Rwanda mu manota akaba ari uwa 13 muri Afurika.

Mugisha yari mu ikipe y’abakinnyi binjiranye na SACA Team muri Tour du Rwanda 2020 ubwo ikipe kipe yakinaga isiganwa rya mbere rya 2.1, isiganwa yasoje ku mwanya wa kabiri.

Amagare: Mugisha yegukanye “Rwamagana Circuit” mbere yo kwerekeza mu Bufaransa – IMVAHONSHYA

Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch yo muri Afurika y’Epfo

Mu mwaka wa 2018 nibwo Mugisha Moïse yari mu ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana mbere yo kuhava ajya muri Fly Cycling Club agakinamo kugeza mu 2019 ubwo yahitaga ajya muri SKOL Adrien Cycling Academy (SACA Team), ikipe imaze imyaka ibiri iri ku rwego rw’amakipe ari mu cyiciro kiri Continental.

Mu 2018, Mugisha yabaye uwa kabiri mu gikombe cya Afurika mu gice cy’aho ikipe ihatana isiganwa n’ibihe (Team Time Trial) anaba uwa gatandatu mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial).

Mu 2019, Mugisha yabaye uwa mbere mu bana batarengeje imyaka 23 muri shampiyona ya Afurika mu gusiganwa umuntu ku giti cye. Aba uwa mbere mu muhanda havanze n’abakuru ahita anaba uwa kabiri mu gusiganwa umuntu ku giti cye muri rusange.

Muri uwo mwaka kandi, Mugisha yarushije abandi amanota mu kuzamuka imisozi muri Tour du Cameroun anaba uwa mbere mu gace ka gatanu ka Tour de l’Espoir 2019.

Moise Mugisha strikes gold at African Championships | SKOL BREWERY

Nimero ya mbere mu Rwanda, Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch

Muri shampiyona ya Afurika 2019, yari mu ikipe y’u Rwanda yabaye iya kabiri mu gusiganwa n’ibihe (Team Time Trial) aba uwa munani mu gice cyo gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT).

Mu 2020 nibwo Mugisha yatwaraga Grand Prix Chantal Biya ari kumwe na Team Rwanda, aba uwagize amanota menshi mu bakiri bato kuko yari yanatwayemo agace ka mbere n’aka kane. Icyo gihe kandi nibwo yabaga uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020.

Muri shampiyona ya Afurika 2021, yafashije Team Rwanda gusoza ku mwanya wa kabiri mu gusiganwa n’ibihe na mixed team relay, aba uwa gatatu mu gusiganwa n’ibihe ku giti cye. Muri uyu mwaka kandi n’ubwo atakinnye Tour du Rwanda 2021, niwe munyarwanda wakinnye imikino Olempike i Tokyo mu Buyapani. Gusa, ntabwo yasoje isiganwa kuko yahuye n’impanuka amaze kugenda ibilometero 140.

Tokyo 2020: Mugisha Moise ntiyasoje isiganwa ryegu - Inyarwanda.com

Mugisha Moïse yasinye muri ProTouch nyuma yo kuva mu mikino Olempike i Tokyo mu Buyapani

Ubuyobozi bw’ikipe ya ProTouch Continental Cycling Team bwizeye ko Mugisha azitwara neza muri Tour de Bretagne na Circuit des Ardennes iyi kipe izitabira mu Bufaransa.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 6 =

Previous Post

Umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi watanze 588,000,000 FRW yo gufasha impunzi ziri mu nkambi ya Mahama

Next Post

PHOTOS: Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
PHOTOS: Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

PHOTOS: Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.