Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Cyera kabaye Miss Muheto agiye gushyikirizwa imodoka yatsindiye…Hamenyekanye uko azayihabwa

radiotv10by radiotv10
14/07/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Cyera kabaye Miss Muheto agiye gushyikirizwa imodoka yatsindiye…Hamenyekanye uko azayihabwa
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka izahembwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Miss Muheto Nshuti Divine umaze amezi ane yegukanye ikamba, yamaze kugera ku rwego rugomba kuyimushyikiriza, rukaba ruri gutegura ibikorwa byo kubanza kuyimurikira Abanyarwanda ubundi rukayimuha.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue, yageze mu Rwanda itinze kuko yaje muri Gicurasi kubera ibikorwa byo gusana icyambu cya Dar es Salaam yagombaga gucaho, byatumye ibicuruzwa binyura kuri iki cyambu bitinda mu nzira.

Amakuru ahari ubu, aremeza ko iyi modoka yamaze gushyikirizwa Inteko y’Igihugu y’Umuco yahawe inshingano zo gucunga no gukurikirana ibikorwa byose bya Miss Rwanda.

Umwe mu bazi amakuru, yabwiye RADIOTV10 ko nyuma yuko iyi modoka ishyikirijwe Inteko y’Umuco, ubu iyi nteko iri gutegura uburyo izashyikirizwa Miss Muheto.

Uyu waduhaye amakuru utifuje gutangazwa, yavuze ubusanzwe iyi modoka mbere yuko ihabwa Nyampinga yashyirwaga mu masangano y’imihanda [Rond-Point] mu mujyi rwagati ikabanza kwerekwa Abanyarwanda, ndetse ko n’iyi izahabwa Muheto izabanza kuberekwa.

Yavuze ko Inteko y’Umuco yamaze kwandikira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ibusaba ko iyi modoka ishyirwa muri aya masangano ikamaramo iminsi kugira ngo Abanyarwanda babanze bayibone

Yagize ati “Kubera ko igomba kujya muri rond-point, Inteko yamaze kwandikira Umujyi wa Kigali kugira ngo iriya modoka ishyirweyo ubundi babone kuyiha Miss.”

Iyi modoka igiye gushyikirizwa Muheto, mu gihe irushanwa rya Miss Rwanda ryajemo ibibazo byatewe n’ibirego bishinjwa Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] usanzwe ari umuyobozi wa Kompanyi yahoze iritegura, ubu ufungiye ibyaha akekwaho birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 13 =

Previous Post

Fayulu wizeye kuzayobora Congo yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga azakoresha mu kwiyamamaza

Next Post

Kigali: Umunyamahanga wakatiwe imyaka 5 yavuze ko adakwiye gufungwa kuko afitiye u Rwanda akamaro

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw
MU RWANDA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Umunyamahanga wakatiwe imyaka 5 yavuze ko adakwiye gufungwa kuko afitiye u Rwanda akamaro

Kigali: Umunyamahanga wakatiwe imyaka 5 yavuze ko adakwiye gufungwa kuko afitiye u Rwanda akamaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.