Danny Nanone wagarukanye umwihariko muri muzika ahishuye icyo benshi batari bamuziho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’umuraperi Ntakirutimana Danny uzwi ku izina rya Danny Nanone, ukomeje gutungurana mu bigangano biryoheye amatwi akomeje gushyira hanze kuva aho agarukiye muri muzika, yahishuye bimwe benshi batamuziho mu buzima busanzwe.

Uyu muraperi wigeze guhagarika umuziki, akabanza kujya kuwiga mu ishuri ryawo rya Nyundo, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘My type’ yaje ikurikira iyitwa ‘umuti w’umutima’, zose zakunzwe na benshi, yagarukanye umwihariko udasanzwe.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Danny Nanone yagarutse kuri izi ndirimbo akomeje gushyira hanze, zikakirwa neza, avuga ko na we bimushimisha, bikanamuha imbaraga zo kurushaho gukora ibihangano binogeye amatwi.

Uyu muraperi wavutse muri Kanama 1990, yahishuye ko hari benshi batazi idini asengeramo, ariko ko we asanzwe ari umusilamu.

Uyu muhanzi avuga ko na bamwe mu bo agerageje kubibwira, batabyemera, ariko ko ari umuyoboke wa Islam, kandi ko ashikamye mu idini.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru