Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Demokarasi ni kositimu yatubera twese igihe yaba yadozwe hagendewe ku ngano yacu- Louise Mushikiwabo

radiotv10by radiotv10
18/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Demokarasi ni kositimu yatubera twese igihe yaba yadozwe hagendewe ku ngano yacu- Louise Mushikiwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yavuze ko Demokarasi ari umusemburo wa byinshi biba bikenewe kandi ko yafasha buri Gihugu mu gihe cyagena imigenzereze yayo hagendewe ku miterere yacyo.

Louise Mushikiwabo yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 ubwo yitabiraga inama y’iminsi itatu y’inzego z’umutekano yatangiye kuri uyu munsi.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rw’Igisirikare cy’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda, ifite insanganyamatsiko igira iti “Contemporary Security Challenges: The African Perspective” [tugenekereje “Imbogamizi z’umutekano ziriho ubu: Uko Afurika yahangana na zo].”

Louise Mushikiwabo yavuze ko Demokarasi igomba kuzanira iterambere buri wese kuko “iterambere rigira uwo riheza kubera ruswa n’umuco wo kudahana ntabwo biri mu bigaragaza Demokarasi kandi bikanahonyora ihame ryo kugendera ku mategeko.”

Yakomeje avuga ko Demokarasi idashobora kubaho mu gihe inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zidafite imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibangamira umutekano nk’iterabwoba, intambara ndetse n’ibikorwa by’inzego z’umutekano zikoresha nabi ububasha bwazo.

Yagize ati “Demokarasi ishobora kuba umusemburo w’ibintu byinshi mu gihe kimwe. Ishobora kugira uruhare mu kuzamura inzego zinyuranye nk’umutekano, ubukungu, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, mu kuzamura urwego rwa Politiki ndetse n’ibindi.”

Muri iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Démocratie en Afrique: à taille unique ou sur mesure?” [Demokarasi muri Afurika: Umwambaro wihariye cyangwa ugendeye ku ngabo?], Louise Mushikiwayo yakomeje avuga ko Demokarasi kandi igomba gutuma abaturage babona serivisi z’ibanze zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Ku bw’izi mpamvu zose, ngarutse ku nsanganyamatsiko y’ikiganiro, nemera ko Demokarasi ari umwambaro watubera twese mu gihe yaba yadozwe hagendewe ku ngano yacu.”

Ihame rya Demokarasi, ryakunze kuzamura impaka hagati y’Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi na Afurika, kuko ibi bihugu by’i Burayi na Amerika byakunze kwigaragaza nk’umwarimu wa Demokarasi, bitunga agatoki abayobozi bo muri Afurika guhonyora iri hame.

Abayobozi ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika na bo bakunze kugaragariza ibi by’i Burayi ko Demokarasi idashingira ku mubare wa manda bagomba kumara ku butegetsi dore ko ari yo ngingo yakunze kuzamura izi mpaka.

Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu by’i Burayi kandi bagiye bagaragaza ko iyo Demokarasi yacuriwe i Burayi itakorwa nk’uko bo bayikora ahubwo ko imiyoborere y’Igihugu ikwiye gushingira ku mateka yacyo, umuco, imigirire n’imyumvire y’abanyagihugu ndetse n’ubushake bwabo.

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira atangiza iyi nama

Mu kiganiro cyagarutse ku ishusho ya Demokarasi muri Afurika, Mushikiwabo yagaragaje icyo iri hame rikwiye kumarira abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − ten =

Previous Post

Rwarutabura wakoze impanuka abamugezeho bwa mbere ni abafana ba APR

Next Post

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahaye u Rwanda Miliyoni 260€

Related Posts

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

by radiotv10
11/11/2025
0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuga ko batumva icyatumye umushinga wari watangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere wo guhugura...

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahaye u Rwanda Miliyoni 260€

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahaye u Rwanda Miliyoni 260€

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.