Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DIGP Namuhoranye i New York yagaragaje umusaruro wo kuba Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage

radiotv10by radiotv10
03/09/2022
in MU RWANDA
1
DIGP Namuhoranye i New York yagaragaje umusaruro wo kuba Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, witabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yahuje abayobozi ba Polisi, yagaragaje ko Polisi igomba kubahiriza ihame ryo gukorera abaturage bose.

DIGP Felix Namuhoranye yatangaje ibi ku wa Kane tariki 01 Nzeri 2022 mu nama ya gatatu y’Umuryango w’Abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022).

Iyi nama iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere amahoro arambye n’iterambere binyuze muri Polisi y’umuryango w’Abibumbye.”

Yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kongera kwikebuka no gutekereza no kuvugurura imikorere mu buryo bujyanye n’igihe haba mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Yagize ati “Amahoro ni yo nkingi y’iterambere kandi inzego za polisi zifite inshingano zo guharanira icyatuma iterambere rigerwaho.”

Yavuze ko intego nyamukuru kuri Polisi y’u Rwanda ari uguharanira ko abaturage babaho mu ituze n’umutekano bisesuye kuko ari byo binabafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabo.

Yavuze kandi mu mikorere ya Polisi y’u Rwanda, ifatanya n’abaturage mu bikorwa byo kubabungabungira umutekano kuko na bo baba badakwiye gusigara muri urwo rugendo.

Yavuze ko iyi mikoranire no guhuza imbaraga hagati ya Polisi n’abaturage bituma barushaho kuyigirira icyizere.

Ati “Polisi nk’urwego na Polisi nk’inshingano bigomba kubahiriza ihame ryo gukorera abaturage bose nta vangura kandi ni ngombwa mu kubaka icyizere no guteza imbere ubutabera, ibyo byose bikaba ari urufunguzo rwo kwimakaza amahoro arambye n’iterambere.”

Iyi nama izwi nka UNCOPS y’uyu mwaka wa 2022, yahuje Abaminisitiri, Abayobozi ba Polisi n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye kugira ngo bafate ingamba zo gushimangira amahoro, umutekano n’iterambere mpuzamahanga kuri bose; binyuze mu guhuza imbaraga za Polisi y’umuryango w’abibumbye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nteziyaremye says:
    3 years ago

    Nibyiza,amahoro arambye niyo aba yifuzwa.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =

Previous Post

Miss Elsa n’abavandimwe be mu mukino usekeje wo gutanguranwa kumara ibiryo

Next Post

Uretse Museveni ntawundi muntu nzi w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Kagame- Muhoozi

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uretse Museveni ntawundi muntu nzi w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Kagame- Muhoozi

Uretse Museveni ntawundi muntu nzi w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Kagame- Muhoozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.