Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Dore akayabo k’amafaranga agiye kwishyurwa abari mu ndege yakoze impanuka idasanzwe

radiotv10by radiotv10
20/02/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Dore akayabo k’amafaranga agiye kwishyurwa abari mu ndege yakoze impanuka idasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’ubwikorezi bw’Indege ya Delta Airlines, yemeye kuzaha indishyi y’impozamarira abagenzi bose bari mu ndege yayo, iherutse gukorera impanuka muri Torondo ikagwa igaramye, ntihagire n’umwe ihitana, aho buri mugenzi azahabwa ibihumbi 30$ (agera muri Miliyoni 42Frw).

Ni impanuka yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, ku Kibuga cy’Indege cya Toronto Pearson International Airport muri Canada, aho iyi ndege yari irimo abantu 80 barimo abagenzi 76.

Ni impanuka yari iteye ubwoba kuko iyi ndege yaguye igaramye ndetse rimwe mu baba yayo rikavaho, ariko abari bayirimo bose bakaba baravuyemo ari bazima, uretse 21 bajyanywe kwa muganga.

Umuvugizi wa Sosiyete ya Delta Airlines, Morgan Durrant; yizeje abagenzi bari bayirimo ko bazahabwa indishyi z’akababaro, aho buri mugenzi azahabwa ibihumbi 30 USD (agera muri miliyoni 42 Frw), ku bagenzi bose uko ari 76, bivuze ko indishyi yose hamwe izatangwa ari Miliyoni 2,3$ (arenga Miliyari 3,1Frw).

Iki cyemezo cyo kuzaha abagenzi bose impozamarira y’aya mafaranga, cyaje nyuma yuko Ibigo bifite mu nshingano ubwikorezi byo muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za America nka Safety Board of Canada, National Transportation Safety Board, na Federal Aviation Administration, biri gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Umuyobozi Mukuru w’iyi Sosiyete y’Abanyamerika ya Delta, Ed Bastian yahakanye iby’uko umupilote wari utwaye iyi ndege yari afite ubumenyi bucye bw’uburyo yakwitwara mu bihe iyi ndege yari irimo ubwo yururukaga.

Aganira na CBS News, Ed Bastian yagize ati “Aba bapilote bose baba baratojwe uko bakwitwara muri biriya bihe. Bashobora gutwara mu bihe byose by’igihe ibibuga by’indege byose dukoreramo biba bimeze. Rero rwose, ntakintu kidasanzwe cyaba cyaraturutse ku bunararibonye.”

Ubwo iyi mpanuka y’indege yabaga, inzego zirimo izishinzwe kuzimya inkongi zatabaranye ingoga, zihutira kuzimya iyi ndege yari itangiye gushya, ndetse abari bayirimo bavamo biruka, ku buryo nta n’umwe wahasize ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 19 =

Previous Post

U Rwanda rwagaragarije amahanga icyarutunguye nyuma yuko Abacancuro b’Abanyaburayi batahuwe mu ntambara ya Congo

Next Post

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho gusambanya umwana muto arusha imyaka 52

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho gusambanya umwana muto arusha imyaka 52

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.