Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda riri kuvugururwa, rirateganya ibihano by’inyongera byo gukurwaho amanota ku batwara ibinyabiziga, ku makosa 10 aremereye, arimo iryo guhunga aho umuntu yakoreye impanuka, bizajya bituma akurwaho amanota atandatu.
Uyu mushinga w’Itegeko ugizwe n’ingingo 43 zirimo izavuguruwe ndetse n’inshya zongewemo, byumwihariko izirebana n’ibi bihano by’inyongera byo gukura amanota ku bashoferi.
Umuntu azajya atangirana umwaka amanota 15, azajya agenda akurwaho uko akoze ayo makosa akomeye, ku buryo bishobora kugera aho yamburwa uburenganzira bwo gutwara ikinyabiziga mu gihe kizaba gisigaye ku mwaka.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore agira ati “Buri wese azajya atangirana umwaka amanota 15, uko ukora ya makosa, ni amakosa icumi, amanota ufite agenda agabanuka. Igihe kizagera nugira ibyago amanota yawe agashira umwaka utarashira ugeze kuri zeru, uzaba ubujijwe gutwara imodoka by’agateganyo kugeza igihe umwaka wuzuriye ukongera ugahabwa amanota yuzuye.”
Dr Jimmy Gasore avuga ko ibi bizagira uruhare mu guca intege abantu bahora basubiramo amakosa bakunze gufatirwamo, arimo n’ariya yashyiriweho ibi bihano by’inyongera.
Mu makosa 10 azajya atuma umushoferi akurwaho amanota, harimo iryo guhunga aho yakoreye impanuka cyangwa yagizemo uruhare, rizajya rituma akurwaho amanota atandatu.
Hari kandi ikosa ryo gutwara ikinyabiziga kidafite akagabanyamuvuduko kandi cyarabigenewe ndetse n’iryo kugacomokora umuntu ari mu rugendo, aya makosa yombi buri rimwe rihanishwa gukurwaho amanota atanu.
Ikosa ryo gutwara ikinyabiziga umuntu yasinze n’iryo kuba yanyoye ibiyobyabwenge, buri kosa rizajya rihanishwa gukurwaho amanota ane, naho gutwara umuntu yarahagarikiwe uburenganzira ndetse no kurenza umuvuduko wateganyijwe, na byo bizajya bituma umuntu akurwaho amanota atatu, mu gihe gutwara umuntu avugira kuri telefone mu buryo ubwo ari bwo bwose, umuntu azajya akurwaho amanota abiri.
Minisitiri Dr Jimmy Gasore avuga ko igihe iri tegeko rizaba ryemejwe, hazatangizwa ubukangurambaga bwo kumenyesha abatwara ibinyabiziga iby’ibi bihano by’inyongera, aho abantu bagomba kumenya ko bazajya bohererezwa ubutumwa bugaragaza ikosa bakoze n’amanota bakuweho. Ati “Noneho nyuma yaho gato tugahita dutangira guhana nyine nk’uko itegeko ribiteganya.”
Aya makosa akomeye azashyirirwaho ibi bihano by’inyongera, nko gutwara umuntu yarengeje igipimo cy’ibisindisha, no kurenza umuvuduko, ni amwe yakunze gutungwa agatoki ko agira uruhare mu mpanuka zakunze kugaragara.
RADIOTV10