Ku nshuro ya 20 mu Rwanda habaye ibirori byo ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi, byongeye kugaragaramo abarimo ibyamamare muri ruhago no muri muzika, nka rurangiranwa Bacary Sagna, n’umuhanzikazi Yemi Yalade.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025 mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, mu ntanzi za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ahasanzwe ari iwabo w’ingagi, zirimo n’izi zahawe amazina uyu munsi.
Ni umuhango wongeye kurangwa n’ibyishimo bidasanzwe, birimo no gususurutswa n’abahanzi, nka Bruce Melodie, Ariel Wayz n’umuraperi Kivumbi.
Ibi birori byari bibaye ku nshuro ya 20, byagaragayemo ab’amazina azwi mu ngeri zinyuranye, barimo abakanyujijeho muri ruhago ndetse n’abahanzi.
Umufaransa Bacary Sagna wakiniye ikipe ya Arsenal isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye no kwamamaza ‘Visit Rwanda’ ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, ni umwe mu bise abana b’Ingagi uyu munsi, aho uwo yise izina, yamwise ‘Amahumbezi’.
Umuhanzikazi wo muri Nigeri, Yemi Alade na we uri mu bise izina, aho umwana w’Ingagi yise, yamuhaye izina rya ‘Kundwa’.
Uyu muhanzikazi yagaragaje ibyishimo yatewe no gusura u Rwanda, aho yavuze ko ku munsi w’ejo hashize, yasuye Ingagi mu Birunga, akibonera uburyo izi nyamaswa zinejeje.
Hari kandi rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga, Khaby Lame na we wise umwana w’Ingagi izina rya ‘Ogera’, aho we yise akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, ariko asezeranya ko mu gihe cya vuba azasura u Rwanda, akajya no kwirebera umwana w’Ingagi yise izina.
Andi mazina yiswe abana b’Ingagi, n’abazise:
- Princess Ingeborg Zu Schleswig-Holstein: Burere
- HH Tunku AliRedhauddin Ibni Tuanku Muhriz: Ntarungu
- Professor Senait Fisseha: Mwizerwa
- Dr. Sang-Hyup Kim: Impuguke
- David S. Marriott: Rugwiro
- Dr. Yin Ye: Tekana
- Charlie & Caroline Mayhew: Ntavogerwa
- Claver Ntoyinkima: Nyunganizi
- Michael Bay: Umurage
- Michelle Yeoh: Rwogere
- Jean Todt: Ruvugiro
- Matthew Harris: Mwungeri
- Khadja Nin: Garuka
- Mathieu Flamini: Rubuga
- Laura Kabasomi Kakoma ‘Somi’: Iwacu
- Reed Oppenheimer: Tengamara
- Athanasie Mukabizimungu: Cyubahiro
- Dr. Edward Hult: Rwandanziza
- Susan Sinegal: Muvugizi
- Gagan Gupta: Mpinganzima
- Camille Rebelo: Rugano
- Luis Garcia: Iraba
- Xi Zhinong: Izere
- Lee Ehmke: Shyamba
- Susan Chin: Cyerekezo
- Javier Pastore: Ganza
- Ruth Fisher: Inkomoko
- Vivien Ressler: Higa
- Niyonzima Jean de Dieu: Terimbere
- Alliance Umwizerwa: Mushumba Mwiza
- Leonard Nsengiyumva na Theogene Bimenyimana: Amahitamo na Atete
- Dr. Gaspar Nzayisenga: Unguka
- Dieudonné Gato: Rufatiro
- Brenda Umutoni: Tsinda
- Jean Marie Vianney Zirimwabagabo: Umutoni
- Naume Mukabarisa: Kwihangana


RADIOTV10