Dore igisobanuro gishidikanywaho cy’abakurikiranyweho kwicisha inkoni umugabo bashinjaga kwiba intama

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo bane bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa mugenzi wabo bamushinja kwiba intama bikamuviramo gupfa, bisobanura bavuga ko bitabaraga kuko uwo bakubise yari afite umuhoro.

Aba bagabo bane bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi, bamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Bose ni abo mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Murambi, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyakozwe tariki 30 Nzeri 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuri iyi tariki ubwo hamenyekanaga ko hari umuntu wibwe intama, haketswe umugabo utuye muri aka gace.

Abagabo bane bahise bajya iwe, baramukubita bamugira intere kugeza ubwo atari akibasha guhaguruka, baza kumujyana kwa muganga, akigerayo yitaba Imana.

Mu ibazwa ry’aba baregwa, bavuze ko bakubise nyakwigendera bitabara kuko yari afite umuhoro, gusa Ubushinjacyaha bukavuga ko ari urwitwazo rwo guhunga icyaha kuko bazi ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga kandi igishimangira ko aba bagabo babeshya, ari uko nyakwigendera yagerageje kubahunga ariko bakamwirukaho bakomeza kumukubita.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha nigihama aba bagabo bane, bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 Frw), nkuko giteganywa mu ngingo ya 121 y’itegeko no 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru