Dore igisubizo cyahawe uwavugaga ko yarenganyijwe na Camera zifotora abarengeje umuvuduko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku kibazo cy’uwavugaga ko yaciwe amande mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera kurenza umuvuduko ubwo yafotorwaga na camera zo ku muhanda, kandi ngo ari mu muvuduko ugaragazwa n’icyapa, igaragaza uko byagenze ngo ayacibwe.

Uwitwa Rugamba Olivier, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, yavugaga ko yarenganyijwe, agacibwa amande yo kurenza umuvuduko kandi yari ari mu werekanwa n’icyapa.

Izindi Nkuru

Ni amande yaciwe kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, aho yagaragaje ko yari ari mu muvuduko wa 68Km/h mu muhanda Nyagatare-Ryabega, agacibwa ibihumbi 25 Frw.

Mu butumwa bwe, Rugamba Olivier yagize ati “camera yaramfotoye ndi kuri iyi speed [umuvuduko] kandi ahantu nari ndi hari icyapa cya 80km/h.”

Mu butumwa busubiza iki kibazo, Ubuyobozi bw’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bwagize butiNyuma yo gusuzuma ikibazo cyanyu, twasanze nyuma y’icyapa cya 80 hari icyapa cya 60, mu Kagali ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega.”

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bukomeza bugira buti “Mwarenze ku cyapa cya 60, murenza umuvuduko uteganyijwe, camera irabafotora.”

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ryasoje ubutumwa bugira inama abatwara ibinyabiziga kujya bubahiriza iteka ryose ibiteganywa n’ibyapa, birinda icyateza impanuka aho kwirinda gucibwa amande.

Mu cyumweru gishize, Senateri Evode Uwizeyimana yatanze inama y’uburyo hakosorwa ibyapa bigaragaza umuvuduko ugomba kubahirizwa, aho yavuze ko umuntu adashobora kuva mu muvuduko wa 80Km/h ngo ahite yinjira mu wa 60Km/h, akavuga ko habanza kujya hajyamo uwa 70Km/h.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Baptiste says:

    Ngewe sinumvikana na evode ibyo byapa ntibikurikirana gutyo,asibire mwigazeti ya leta asomye neza atiriwe anasoma icyapa yajya amenya ngo ngiye kugera mu cyapa cya 80 ikindi icyapa gishyirwa muri metero runaka ahagaragara mbere Yuko ukigeraho uwo muvudiko Uba wawufashe rwose yirushya police yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru