Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dore igisubizo cyahawe uwavugaga ko yarenganyijwe na Camera zifotora abarengeje umuvuduko

radiotv10by radiotv10
10/06/2024
in MU RWANDA
1
Dore igisubizo cyahawe uwavugaga ko yarenganyijwe na Camera zifotora abarengeje umuvuduko
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku kibazo cy’uwavugaga ko yaciwe amande mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera kurenza umuvuduko ubwo yafotorwaga na camera zo ku muhanda, kandi ngo ari mu muvuduko ugaragazwa n’icyapa, igaragaza uko byagenze ngo ayacibwe.

Uwitwa Rugamba Olivier, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, yavugaga ko yarenganyijwe, agacibwa amande yo kurenza umuvuduko kandi yari ari mu werekanwa n’icyapa.

Ni amande yaciwe kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, aho yagaragaje ko yari ari mu muvuduko wa 68Km/h mu muhanda Nyagatare-Ryabega, agacibwa ibihumbi 25 Frw.

Mu butumwa bwe, Rugamba Olivier yagize ati “camera yaramfotoye ndi kuri iyi speed [umuvuduko] kandi ahantu nari ndi hari icyapa cya 80km/h.”

Mu butumwa busubiza iki kibazo, Ubuyobozi bw’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bwagize buti “Nyuma yo gusuzuma ikibazo cyanyu, twasanze nyuma y’icyapa cya 80 hari icyapa cya 60, mu Kagali ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega.”

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bukomeza bugira buti “Mwarenze ku cyapa cya 60, murenza umuvuduko uteganyijwe, camera irabafotora.”

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ryasoje ubutumwa bugira inama abatwara ibinyabiziga kujya bubahiriza iteka ryose ibiteganywa n’ibyapa, birinda icyateza impanuka aho kwirinda gucibwa amande.

Mu cyumweru gishize, Senateri Evode Uwizeyimana yatanze inama y’uburyo hakosorwa ibyapa bigaragaza umuvuduko ugomba kubahirizwa, aho yavuze ko umuntu adashobora kuva mu muvuduko wa 80Km/h ngo ahite yinjira mu wa 60Km/h, akavuga ko habanza kujya hajyamo uwa 70Km/h.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Baptiste says:
    12 months ago

    Ngewe sinumvikana na evode ibyo byapa ntibikurikirana gutyo,asibire mwigazeti ya leta asomye neza atiriwe anasoma icyapa yajya amenya ngo ngiye kugera mu cyapa cya 80 ikindi icyapa gishyirwa muri metero runaka ahagaragara mbere Yuko ukigeraho uwo muvudiko Uba wawufashe rwose yirushya police yacu

    Reply

Leave a Reply to Baptiste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 14 =

Previous Post

Guverinoma ya Congo yagize icyo ivuga ku gitero cy’umutwe ukomeje guhitana inzirakarengane

Next Post

Umuburo ku Baturarwanda ku bushyuhe budasanzwe n’ibice bizashyuha kurusha ibindi mu Rwanda

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuburo ku Baturarwanda ku bushyuhe budasanzwe n’ibice bizashyuha kurusha ibindi mu Rwanda

Umuburo ku Baturarwanda ku bushyuhe budasanzwe n’ibice bizashyuha kurusha ibindi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.