Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dore inama Polisi y’u Rwanda yagiriye uwayisabye ko yamufunga ku bushake bwe

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in MU RWANDA, UDUSHYA
0
Dore inama Polisi y’u Rwanda yagiriye uwayisabye ko yamufunga ku bushake bwe
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yasubije uwayibajije niba yafunga by’igihe gito umuntu ubyifuza kugira ngo yitekerezeho, imugira inama yo kuba yakoresha ubundi buryo bwatuma aruhuka nko kuba yatembera ahantu nyaburanga kuko hahari henshi mu Rwanda, iti “Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, ufite Konti yitwa Wimbwira, anyujijeho ubutumwa avuga icyo umuntu yakora mu gihe yumva yifuza gufungwa.

Muri ubu butumwa bwe yabaye nk’uwandikira Polisi y’u Rwanda, yagize ati “Ese Polisi y’u Rwanda, umuntu abyutse akumva arashaka ko mumufunga nk’iminsi 3 kugira ngo yitekerezaho neza, mwabimukorera? Murakoze munsubize.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukunze gushyikirana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bugasubiza ibibazo babubaza, mu gusubiza uyu muntu, bwagize buti “Ntabwo dutanga “staycation” [ahantu umuntu ajya kuruhukira akitekereza] muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri Visit Rwanda. Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”

Iki kibazo cyabajijwe Polisi y’u Rwanda ku munsi umwe undi muntu yanditse ubutumwa kuri uru rubuga nkoranyambaga, asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ko yazasura zimwe muri Sitasiyo zarwo kugira ngo arusheho kumenya imikorere yarwo.

Uru rwego na rwo rwo mu z’Ubutabera, rwasubije uyu ko ntacyo bitwaye, rumuha n’ikaze ko yazasura Sitasiyo yarwo imwegereye kugira ngo icyifuzo cye cyubahirizwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Arsenal igiye guhura n’iyoboye shampiyona ishobora kutagaragaramo undi mukinnyi nyuma y’abarimo Kapiteni

Next Post

IFOTO: Perezida Kagame n’abayobozi bari kumwe bakatanye umutsima (Cake) ku isabukuru ye

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Perezida Kagame n’abayobozi bari kumwe bakatanye umutsima (Cake) ku isabukuru ye

IFOTO: Perezida Kagame n’abayobozi bari kumwe bakatanye umutsima (Cake) ku isabukuru ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.