Dr. Vincent Biruta uherutse kugirwa Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, yererekanyije ububasha bw’inshingano na Alfred Gasana yasimbuye, we wasabiwe guhagararira u Rwanda mu Buholandi.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024 nk’uko tubikesha Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, yatangaje ko iri hererekanyabubasha bw’inshingano ryabaye mu gitondo cya none ku wa Kabiri.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abayobozi b’Ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri y’Umutekano w’Imbere ndetse n’abayobozi muri iyi Minisiteri.
Dr Vincent Biruta yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, mu mavugururwa yakozwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu cyumweru gishize.
Aya mavugurura, yasize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yinjiyemo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wasimbuye Dr Vincent Biruta.
Amb. Olivier Nduhungirehe wahawe izi nshingano akuwe ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu Buholandi, yahise asimburwa na Alfred Gasana wanahererekanyije ububasha na Dr Biruta kuri uyu Kabiri.
Gasana ugiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, yari yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu muri mpera za 2021 mu kwezi k’Ukuboza, ubwo iyi Minisiteri yagarurwagaho mu gihe yari imaze igihe itariko.
Icyo gihe Alfred Gasana yari avuye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na rwo ruherutse guhabwa Umunyamabanga Mukuru mushya, ari we Aimable Havugiyaremye wari Umushinjacyaha Mukuru.
RADIOTV10