Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr.Biruta wahinduriwe inshingano mu mavuguru yabaye muri Guverinoma yinjiye muri Minisiteri y’Umutekano

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Dr.Biruta wahinduriwe inshingano mu mavuguru yabaye muri Guverinoma yinjiye muri Minisiteri y’Umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Dr. Vincent Biruta uherutse kugirwa Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, yererekanyije ububasha bw’inshingano na Alfred Gasana yasimbuye, we wasabiwe guhagararira u Rwanda mu Buholandi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024 nk’uko tubikesha Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, yatangaje ko iri hererekanyabubasha bw’inshingano ryabaye mu gitondo cya none ku wa Kabiri.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abayobozi b’Ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri y’Umutekano w’Imbere ndetse n’abayobozi muri iyi Minisiteri.

Dr Vincent Biruta yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, mu mavugururwa yakozwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu cyumweru gishize.

Aya mavugurura, yasize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yinjiyemo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wasimbuye Dr Vincent Biruta.

Amb. Olivier Nduhungirehe wahawe izi nshingano akuwe ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu Buholandi, yahise asimburwa na Alfred Gasana wanahererekanyije ububasha na Dr Biruta kuri uyu Kabiri.

Gasana ugiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, yari yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu muri mpera za 2021 mu kwezi k’Ukuboza, ubwo iyi Minisiteri yagarurwagaho mu gihe yari imaze igihe itariko.

Icyo gihe Alfred Gasana yari avuye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na rwo ruherutse guhabwa Umunyamabanga Mukuru mushya, ari we Aimable Havugiyaremye wari Umushinjacyaha Mukuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Habaye igisa n’igitangaza ku bimukira bari baburiwe irengero mu nyanja rwagati

Next Post

Hafunguwe Ibiro by’Akarere ka Burera hanatangazwa amafaranga byuzuye bitwaye

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafunguwe Ibiro by’Akarere ka Burera hanatangazwa amafaranga byuzuye bitwaye

Hafunguwe Ibiro by’Akarere ka Burera hanatangazwa amafaranga byuzuye bitwaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.