Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr Frank Habineza wagize 0,48% mu matora ya Perezida yemeje ko azongera akiyamamaza

radiotv10by radiotv10
07/02/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Dr Frank Habineza wagize 0,48% mu matora ya Perezida yemeje ko azongera akiyamamaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DPGR), Dr Frank Habineza wiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu akagira amajwi 0,48%, yemeje ko azongera akiyamamaza.

Dr Frank Habineza uyobora Democratic Green Party of Rwanda, (DPGR) usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yari yiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2017.

Aya matora yegukanywe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98.79% mu gihe yakurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, wagize amajwi 0,73%.

Dr Frank Habineza waje ku mwanya wa nyuma akagira amajwi 0,48% avuga ko nubwo atishimiye aya majwi ariko bemeye intsinzwi yabo.

Uyu Munyapolitiki wakunze gutangaza ko hari ibitaragenze neza muri aya matora nko kuba indorerezi ze zarabujijwe kwinjira ahaberaga amatora, yatangaje ko bimwe mu bibazo yanenze yabigejeje kuri Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse akanabitangaho umurongo.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Prima Media Rwanda, Dr Frank Habineza yemeje ko azongera akiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Yagize ati “Yego rwose.”

Muri iki kiganiro, Dr Frank Habineza avuga ko hari abanenze kuba yarahanganye na Perezida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Kagame afite ishyaka rye ahagarariye nanjye mfite ishyaka ryanjye mpagarariye. Yose ni amashyaka yemewe n’amategeko. Ndi umusazi gute?”

Avuga ko nubwo kuyobora Igihugu ari inshingano ziremereye ariko “Ntabwo ari inshingano inaniranye.” Akavuga kandi ko izi nshingano zidakorwa n’umuntu umwe ahubwo ko haba hari abandi bafatanyije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 9 =

Previous Post

Senegal: Perezida yasubitse urugendo rukomeye kugira ngo yakire ikipe yegukanye CAN anashyiraho Konji y’ibyishimo

Next Post

Biracyashoboka ko nagaruka- Nkusi Arthur yizeje abakunzi be kongera kumubona

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
22/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

IZIHERUKA

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi
AMAHANGA

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

22/10/2025
Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Biracyashoboka ko nagaruka- Nkusi Arthur yizeje abakunzi be kongera kumubona

Biracyashoboka ko nagaruka- Nkusi Arthur yizeje abakunzi be kongera kumubona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.