Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr.Habineza ufite icyizere gihagije cyo kuzatorerwa kuyobora Abanyarwanda yavuze amajwi yumva azagira

radiotv10by radiotv10
12/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Dr.Habineza ufite icyizere gihagije cyo kuzatorerwa kuyobora Abanyarwanda yavuze amajwi yumva azagira
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Frank Habineza, umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu matora ya Perezida wa Repubulika, yavuze ko nubwo ahanganye n’umukandida ukomeye, ariko afite icyizere gihagije cyo kuzabona intsinzi ku majwi ari hejuru ya 50%.

Uyu munyapolitiki wiyamamaje ku nshuro ya kabiri, ni umwe mu bakandida batatu bahatanye mu matora ya Perezida wa Repubulika, abura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abe, aho ahanganye na Paul Kagame akaba Umukandida wa FPR-Inkotanyi, ndetse na Mpayimana Philippe; Umukandida wigenga.

Mu kiganiro yagiranye na TV10, Dr Frank Habineza wagarutse ku bikorwa byo kwiyamamaza amazemo iminsi, aho amaze kugera mu Turere 26, yavuze ko yagaragarijwe urugwiro rwinshi n’abaturage ku rwego rutandukanye no muri 2017 ubwo yiyamamarizaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Dr Frank Habineza uvuga kandi ko ubwo yajyaga kwiyamamariza mu Karere ka Nyaruguru ahakunze kwitwa ku butaka butagatifu kubera amabonekerwa ya Bikiramariya yahabereye, yanagiye gusengera ku ngoro y’Umubyeyi Bikiramariya, ndetse akahakura imigisha myinshi ikomeje kumukurikirana ndetse akaba yizeye ko izanageza mu gihe cy’Amatora.

Ati “Mbishingiyeho, uwa Perezida wo turawukozaho imitwe y’intoki, dufite amahirwe ageze nko kuri 55%, n’Abadepite dufite icyizere ko tuzakuba inshuro icumi, twari dufite babiri, twumva ko nibura bazaba makumyabiri.”

Uyu munyapolitiki avuga ko ibi abishingira ku kuba umutwe wa Politiki wa Green Party of Rwanda ayoboye, ufite igikundiro mu Banyarwanda, kuko ari wo na FPR-Inkotanyi azwi cyane n’Abanyarwanda.

Avuga kandi ko uyu mutwe wa Politiki wubatse inzego z’abagore n’urubyiruko, kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rw’Igihugu.

Ati “Ibi byose ni ibintu twashyizeho nk’inzego ku buryo iyo tugiye ahantu tuba dufiteyo abantu bacu bose ku buryo baba bitabiriye. Ibyo turi kubona ubu ni umusaruro w’ibikorwa twakoze tumazemo imyaka ibiri dukora.”

Avuga kandi ko ikindi cyizere gishingira ku musaruro w’amajwi bakura mu Banyarwanda ugenda uzamuka, kuko muri 2017 ubwo yiyamamariza ku mwanya wa Perezida yari yabonye amajwi ari munsi ya 1%, ariko muri 2018 ubwo ishyaka rye ryahatanaga mu matora y’Abadepite, ryabonye amajwi 5%, ku buryo yumva afite icyizere ko uyu mwaka azarenza 50% bitewe no kuba iri shyaka rye rimaze kumenyekana.

Ati “Iyo ubajije abaturage amashyaka bazi, bavuga FPR na Green Party. Mu by’ukuri turi ishyaka rya kabiri mu Gihugu, kandi biragaragara, ni yo mpamvu andi mashyaka yose ari gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, ni uko bazi ko nta cyizere bifitiye cyo gutsinda, twe twifitiye icyizere cyo gutsinda.”

Yakomeje agira ati “Ndabizi ko mpanganye n’Umukandida ukomeye cyane ufite ubushobozi, ni yo mpamvu ntavuze 90%, mvuze 55% kuko ndabona ko bishoboka. 90% ndabizi ko bidashoboka kuko ndabizi ko na we afite abantu benshi bamushyigikiye, rero tuzahangana turebe uko bizagenda.”

Dr Frank Habineza avuga kandi ko umutwe wa Politiki we ufite imigabo n’imigambi myiza kandi yagiye ishimwa n’abaturage aho bagiye bayigaragaza hose, kuko yose igamije kuzageza ku Banyarwanda amajyambere bifuza.

Aherutse kujya gusengera i Kibeho
Imigisha yahakuye abona izamugeza no ku ntsinzi
Ubu akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + three =

Previous Post

Perezida Biden yakoze ibyatumye hongera kwibazwa ku zabukuru ze

Next Post

Uko abantu bakwitwara mu gihe habaye inkongi itunguranye batarindiriye ko Polisi ihagera

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

by radiotv10
27/01/2026
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted international philanthropists Bill and Joyce Cummings, along with key actors in...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko abantu bakwitwara mu gihe habaye inkongi itunguranye batarindiriye ko Polisi ihagera

Uko abantu bakwitwara mu gihe habaye inkongi itunguranye batarindiriye ko Polisi ihagera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.