Dr Frank Habineza, umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu matora ya Perezida wa Repubulika, yavuze ko nubwo ahanganye n’umukandida ukomeye, ariko afite icyizere gihagije cyo kuzabona intsinzi ku majwi ari hejuru ya 50%.
Uyu munyapolitiki wiyamamaje ku nshuro ya kabiri, ni umwe mu bakandida batatu bahatanye mu matora ya Perezida wa Repubulika, abura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abe, aho ahanganye na Paul Kagame akaba Umukandida wa FPR-Inkotanyi, ndetse na Mpayimana Philippe; Umukandida wigenga.
Mu kiganiro yagiranye na TV10, Dr Frank Habineza wagarutse ku bikorwa byo kwiyamamaza amazemo iminsi, aho amaze kugera mu Turere 26, yavuze ko yagaragarijwe urugwiro rwinshi n’abaturage ku rwego rutandukanye no muri 2017 ubwo yiyamamarizaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Dr Frank Habineza uvuga kandi ko ubwo yajyaga kwiyamamariza mu Karere ka Nyaruguru ahakunze kwitwa ku butaka butagatifu kubera amabonekerwa ya Bikiramariya yahabereye, yanagiye gusengera ku ngoro y’Umubyeyi Bikiramariya, ndetse akahakura imigisha myinshi ikomeje kumukurikirana ndetse akaba yizeye ko izanageza mu gihe cy’Amatora.
Ati “Mbishingiyeho, uwa Perezida wo turawukozaho imitwe y’intoki, dufite amahirwe ageze nko kuri 55%, n’Abadepite dufite icyizere ko tuzakuba inshuro icumi, twari dufite babiri, twumva ko nibura bazaba makumyabiri.”
Uyu munyapolitiki avuga ko ibi abishingira ku kuba umutwe wa Politiki wa Green Party of Rwanda ayoboye, ufite igikundiro mu Banyarwanda, kuko ari wo na FPR-Inkotanyi azwi cyane n’Abanyarwanda.
Avuga kandi ko uyu mutwe wa Politiki wubatse inzego z’abagore n’urubyiruko, kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rw’Igihugu.
Ati “Ibi byose ni ibintu twashyizeho nk’inzego ku buryo iyo tugiye ahantu tuba dufiteyo abantu bacu bose ku buryo baba bitabiriye. Ibyo turi kubona ubu ni umusaruro w’ibikorwa twakoze tumazemo imyaka ibiri dukora.”
Avuga kandi ko ikindi cyizere gishingira ku musaruro w’amajwi bakura mu Banyarwanda ugenda uzamuka, kuko muri 2017 ubwo yiyamamariza ku mwanya wa Perezida yari yabonye amajwi ari munsi ya 1%, ariko muri 2018 ubwo ishyaka rye ryahatanaga mu matora y’Abadepite, ryabonye amajwi 5%, ku buryo yumva afite icyizere ko uyu mwaka azarenza 50% bitewe no kuba iri shyaka rye rimaze kumenyekana.
Ati “Iyo ubajije abaturage amashyaka bazi, bavuga FPR na Green Party. Mu by’ukuri turi ishyaka rya kabiri mu Gihugu, kandi biragaragara, ni yo mpamvu andi mashyaka yose ari gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, ni uko bazi ko nta cyizere bifitiye cyo gutsinda, twe twifitiye icyizere cyo gutsinda.”
Yakomeje agira ati “Ndabizi ko mpanganye n’Umukandida ukomeye cyane ufite ubushobozi, ni yo mpamvu ntavuze 90%, mvuze 55% kuko ndabona ko bishoboka. 90% ndabizi ko bidashoboka kuko ndabizi ko na we afite abantu benshi bamushyigikiye, rero tuzahangana turebe uko bizagenda.”
Dr Frank Habineza avuga kandi ko umutwe wa Politiki we ufite imigabo n’imigambi myiza kandi yagiye ishimwa n’abaturage aho bagiye bayigaragaza hose, kuko yose igamije kuzageza ku Banyarwanda amajyambere bifuza.
RADIOTV10