Umunya-Ethiopia, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yongeye gutorerwa kuyobora Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima OMS.
Yari umukandida rukumbi mu matora yo kuri uyu wa kabiri ku buyobozi bw’umuryango w’ubuzima ku Isi, atorerwa indi manda y’imyaka 5.
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ni we Munyafurika wa mbere wayoboye uyu muryango akaba anongejwe indi manda.
Nyuma y’aya matora yabaye avuye muri Ukraine, Dr Tedros yavuze ko yishimiye kongera kugirirwa icyizere agatorerwa kuyobora iri shami rifatiye runini ubuzima bw’Isi.
Yagize ati “Nishimiye kuba muri OMS, nshimiye kandi abangiriye icyizere.”
Yavuze kandi ko yababajwe cyane n’ibyo yabonye muri iki gihugu kimaze amezi atatu (3) mu ntambara.
Manda ye ya mbere yaranzwe n’icyorezo cya COVID-19 cyazanye gahunda yo gukwirakwiza inkingo kuri bose, aho Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yakunze kunenga ibihugu bikize kuba bibitse inkingo hari abazikeneye.
RADIOTV10