Ubugenzuzi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatahuye buhita bunafunga Kasho enye zitemewe n’amategeko z’ubutasi bw’Igisirikare zari ziri mu Mujyi wa Butembo muri Kivu ya Ruguru.
Ni ahantu hafungirwaga abantu mu buryo butazwi, byakorwaga n’inzego z’umutekano zirinda umupaka, by’umwihariko abasirikare bagize Rejiyo ya 34.
Bivugwa ko aha hantu hifashishwaga n’abasirikare mu kuburizamo ibikorwa bitemewe byinjiraga mu Mujyi wa Butembo, ariko bikaba byagaragaye ko ahubwo abasirikare bahakoreshaga mu bikorwa bihunganya umutekano.
Nkuko byatangajwe n’Umugenzuzi w’Igisirikare muri Butembo, Major Georges Nkuwa; yavuze ko urwego rwa Polisi nk’urwego rw’ubutabera, rukwiye gushyira imbaraga mu gukurikirana no kugenzura ibikorwa nk’ibi, kandi bakagendera ku mabwiriza aturuka hejuru ku rwego rw’Igihugu, aho kwishora mu bikorwa bihunganya uburenganzira bwa muntu.
Nyuma y’ifungwa ry’izi kasho zakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ihuriro ry’Imiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Butembo rizwi nka REDHO (Réseau pour les droits de l’homme), ryishimiye iki cyemezo.
Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Muhindo Wasivinywa yagize ati “REDO yakiriye neza ifungwa ry’izi kasho zitemewe n’amategeko zifashishwaga n’inzego z’umutekano n’iza gisirikare. Ni intambwe ya mbere iganisha ku butabera ku bibazo abaturage bari bamaze igihe bataka ibikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo bakorerwaga hariya hantu.”
Uyu muyobozi mu Ihuriro ry’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yakomeje asaba ko inzego zose zigomba gukora zigendeye ku mabwiriza yaturutse hejuru, kandi hakaba hajyaho kasho imwe izwi mu rwego rwo kwirinda ko ibi byazongera kubaho.
RADIOTV10