Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC-Butembo: Hatahuwe kasho zitari zizwi z’ubutasi bwa FARDC hanavugwa ibyakorerwagamo

radiotv10by radiotv10
11/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRC-Butembo: Hatahuwe kasho zitari zizwi z’ubutasi bwa FARDC hanavugwa ibyakorerwagamo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubugenzuzi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatahuye buhita bunafunga Kasho enye zitemewe n’amategeko z’ubutasi bw’Igisirikare zari ziri mu Mujyi wa Butembo muri Kivu ya Ruguru.

Ni ahantu hafungirwaga abantu mu buryo butazwi, byakorwaga n’inzego z’umutekano zirinda umupaka, by’umwihariko abasirikare bagize Rejiyo ya 34.

Bivugwa ko aha hantu hifashishwaga n’abasirikare mu kuburizamo ibikorwa bitemewe byinjiraga mu Mujyi wa Butembo, ariko bikaba byagaragaye ko ahubwo abasirikare bahakoreshaga mu bikorwa bihunganya umutekano.

Nkuko byatangajwe n’Umugenzuzi w’Igisirikare muri Butembo, Major Georges Nkuwa; yavuze ko urwego rwa Polisi nk’urwego rw’ubutabera, rukwiye gushyira imbaraga mu gukurikirana no kugenzura ibikorwa nk’ibi, kandi bakagendera ku mabwiriza aturuka hejuru ku rwego rw’Igihugu, aho kwishora mu bikorwa bihunganya uburenganzira bwa muntu.

Nyuma y’ifungwa ry’izi kasho zakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ihuriro ry’Imiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Butembo rizwi nka REDHO (Réseau pour les droits de l’homme), ryishimiye iki cyemezo.

Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Muhindo Wasivinywa yagize ati “REDO yakiriye neza ifungwa ry’izi kasho zitemewe n’amategeko zifashishwaga n’inzego z’umutekano n’iza gisirikare. Ni intambwe ya mbere iganisha ku butabera ku bibazo abaturage bari bamaze igihe bataka ibikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo bakorerwaga hariya hantu.”

Uyu muyobozi mu Ihuriro ry’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yakomeje asaba ko inzego zose zigomba gukora zigendeye ku mabwiriza yaturutse hejuru, kandi hakaba hajyaho kasho imwe izwi mu rwego rwo kwirinda ko ibi byazongera kubaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 20 =

Previous Post

Abanyeshuri batinze kujya ku ishuri bagaragaje icyabibateye

Next Post

Nyanza: Hari urujijo ku murambo w’umuntu watoraguwe mu cyuzi

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Hari urujijo ku murambo w’umuntu watoraguwe mu cyuzi

Nyanza: Hari urujijo ku murambo w’umuntu watoraguwe mu cyuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.