Abanyamategeko bunganira imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kirego ku rupfu rwa mugenzi wabo Floribert Chebeya n’uwari umushoferi we Fidèle Bazana, bashinja ubutegetsi bwa Joseph Kabila urupfu rw’aba bagabo muri 2010.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, hatangiye kumvwa urubanza rw’imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa Muntu ku kirego ku iyicwa rya mugenzi wabo Floribert Chebeya.
Nibura mu cyumba cy’urukiko harimo abanyamategeko bagera muri 20 bunganira iyi miryango itari iya Leta, ishinja Leta iki cyaha gikomeye.
Umwe muri aba banyameteko witwa Me Peter Ngomo, yavuze ko kiriya gikorwa cy’ubwicanyi cyakozwe n’abantu bafite ubunararibonye mu gisirikare cyangwa se bamwe mu barindaga umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Twagaragaje uruhare rwa buri wese duhereye kuri Perezida Kabila, John Numbi [muri 2010 yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi]… ndetse n’Abapolisi bose bagize uruhare muri iki gikorwa.”
Aba banyamategeko kandi bagaragaje ko Floribert Chebeya we n’abandi Bahirimbanira uburenganzira bwa muntu bari bafite ijwi, muri 2010 bashakaga kurogoya umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa DRC, Leta igahitamo kumwikiza.
Bamwe mu bagize uruhare mu rupfu rwe barimo abapolisi babiri ari bo; Hergile Ilunga na Alain Kayeye, bahise bahunga nyuma y’uko kiriya cyaha kimaze kuba.
Uru rubanza rwari rwararangiye, rwongeye kuburwa muri Gashyantare 2021 nyuma y’uko habonetse ibindi bimenyetso kuri iki cyaha byatanzwe n’uwitwa Paul Mwilambwe uvuga ko yiboneye kiriya cyaha gikorwa.
Uyu Paul Mwilambwe wari Umupolisi wari warakatiwe urwo gupfa adahari mu rubanza rwo muri 2011, yiyemeje kuzagaragariza Urukiko ukuri kose
RADIOTV10