Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva uyu mwaka watangira, Ibiza bituruka ku mvura nyinshi bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 40, mu gihe abagera muri 70 babikomerekeyemo.

Kuva uyu mwaka watangira, mu bice binyuranye by’u Rwanda haguye imvura nyinshi yangije ibikorwa binyuranye nk’inzu z’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’amateme.

Izindi Nkuru

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, itangaza ko Ibiza byatewe n’iyi mvura nyinshi, bimaze guhitana abantu 40 kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2022.

Iyi Minisiteri kandi itangaza ko ibi biza byasenye inzu z’abaturage zirenga 370 zirimo iz’abaturage ndetse n’amashuri.

Mu mpera za Mutarama 2022, mu Karere ka Rubavu haguye imvura nyinshi yateje ibibazo mu bice by’aka Karere byiganjemo mu Mirenge ya Rugerero na Gisenyi aho byanahitanye ubuzima bw’umuturage.

Kuva icyo gihe mu bice binyuranye by’u Rwanda hagaragaye imvura idasanzwe yanagiye yangiza ibikorwa binyuranye birimo imihanda nk’uwa Muhanga-Ngororero-Mukamira utari nyabagendwa kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare bitewe no gufungwa n’amazi menshi yari yawuzuyemo ku kiraro cya Cyome.

Kugeza ubu; Uturere twibasiwe n’ibiza bituruka kuri iyi mvura nyinshi, ni utwo mu Ntara y’Iburengerazuba turimo Nyabihu, Rutsiro na Ngororero.

Bamwe mu basenyewe n’ibi biza, bari gutakamba basaba ubutabazi bwihuse bwaba ubw’ibikoresho by’ibanze kuko hari aho byatewe n’imivu ndetse no gushakirwa aho kwegeka umusaya.

Habinshuti Phillipe, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, atangaza ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo ubu butabazi bukenewe n’aba baturage buboneke.

Habinshuti Phillipe kandi atangaza ko 90% by’ibiza biri guhitana abantu bishobora kwirindwa, agasaba abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ikunze kugira inama abaturage, kuzirika ibisenge by’inzu zabo no gutera ibiti bifata amazi kugira ngo mu gihe haguye imvura nk’iyi itabasiga mu kaga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru