Umutwe wa M23 wamaganye iyicwa ry’abantu babiri bakoraga mu bikorwa byo gutabara imbabare, wibutsa umuryango mpuzamahanga ko utahwemye kuwutabaza ku bwicanyi bukomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDRL, arimo ukaba ukomeje guterera agati mu ryinyo, ariko ko uyu mutwe wo udashobora kubyihanganira.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka agaruka ku rupfu rw’abantu babiri bakoraga mu bikorwa byo gutabara imbarabare, bishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Kamena rishyira ku wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024.
Lawrence Kanyuka yagize ati “AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma iyicwa ry’abakozi babiri bo mu bikorwa byo gutabara imbabare ryabaye tariki 30 Kamena 2024, ubwo bageraga muri Butembo muri Lubero.”
Kanyuka yakomeje agira ati “Kuva cyera twakomeje kumenyesha Igihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa bihuriweho na ADF, FDLR na Wazalendo muri Lubero i Butembo no mu bice bihakikije, bishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abasivile ndetse n’abakozi b’imiryango itabara imbabare, kandi bigakorwa n’iyi mitwe ishyigikiwe na Leta ya Congo, akavuga ko uyu mutwe udashobora kubyihanganira.
Aba bantu babiri bishwe n’insoresore zabateze igico mu muhanda wavaga Lubero werecyeza muri Beni, banyuze muri Butembo, ubwo zashumikaga imodoka eshanu ndetse zikanica zitwitse aba bantu babiri basanzwe bakorera Umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ubutabazi.
RADIOTV10