Umutwe wa M23 uhangaye na FARDC, watangaje ko uri kugenzura agace ka Ntamugenga ndetse na Rutshuru-Centre, uduce dushobora kuyifasha gufata Rutshuru yose.
Kuva kuri uyu wa Kane, imirwano yarubuye hagati ya FARDC na M23, impande zombi zirwanira mu gace ka Tchengerero.
Umutwe wa M23, uvuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 ahagana saa cyenda z’ijoro (03:00’), FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR na Mai-Mai, babagabye ibitero ku birindiro by’uyu mutwe muri aka gace ka Tchengerero.
Itangazo rya M23 ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bahanganye n’ibi bitero, bakagerageza kubisubiza inyuma, bigatuma bafata uduce twa Rutshuru-Centre na Ntamugenga.
Abahanga mu bya gisirikare bavuga ko utu duce turi mu maboko ya M23, byoroshye kuyifasha M23 kuba yafata Teritwari ya Rutshuru yose.
Itangazro ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, risubiramo intego y’uyu mutwe ko ari ukubahiriza inzira z’amahoro n’ibiganiro.
Riti “Bitabaye ibyo, abarwanyi bacu barakomeza gucungira hafi no guhangana no guca intege ibitero by’ubu bufatanye budafite ishingiro aho bizaturuka hose.”
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo M23 yafataga Umujyi wa Bunagana, yatangaje ko gufata uyu mujyi bitari biri mu ntego zawo ariko ko bawufashe mu rwego rwo gukomeza kwicungira umutekano.
RADIOTV10