Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Abasirikare bakuru barimo Aba-Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bavuze icyabibateye

radiotv10by radiotv10
04/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Abasirikare bakuru barimo Aba-Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bavuze icyabibateye
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gikomeje guterwa umugongo na bamwe mu basirikare barimo n’abo ku rwego rwo hejuru, nka ba Colonel batatu biyemeje kwifatanya na M23, bavuga icyabateye gufata iki cyemezo, n’intego bifuza kugeranaho n’uyu mutwe.

Aba basirikare babitangarije YouTube Channel yitwa Mama Urwagasabo, mu kiganiro umunyamakuru wayo aherutse gukora ubwo yerecyezaga mu bice bigenzurwa na M23.

Col Josue Biyoyo avuga ko ubu ameze nk’umwana w’impinduramatwara, kuko yemeye kuza kwifatanya na M23 kugira ngo afatanye n’abandi kugarura amahoro amaze igihe yarabuze muri iki Gihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Naje kugira ngo dushake amahoro, kugira ngo dukosore ibitagenda; birimo ivangura by’umwihariko iryimakajwe na Leta ikorera bamwe mu Banyekongo.”

Col Josue Biyoyo avuga ko yanigeze gufungwa n’ubutegetsi buriho kubera iyi ntego, akamara amezi icyenda afungiye ahantu habi cyane, ubundi akaza gufungirwa ku cyicaro gikuru cya FARDC.

Ati “Nyuma rero nafashe icyemezo cyo kuza gusoza intego kuko tugomba kugira ahantu hazaba habereye abana bacu mu gihe kizaza, aho bazaba bisanzuye.”

Col Baringene Sadam wahoze akora ku cyicaro gikuru cya FARDC, we avuga ko na we yaje gutanga imbaraga ze muri uru rugendo rwa M23 rwo kuzana impinduramatwara.

Ati “Nanjye nazanye imbaraga zanjye ngo ntange umusanzu wo gushaka impinduramatwara.”

Muri aba basirikare kandi, harimo Col Niragire Karibu Shikafaru wahoze ayobora rejima ya 305 muri Kivu y’Epfo, akaba yarahisemo na we kuza guha imbaraga uruhande rushaka kurandura akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo.

Ati “Ubu ndi hano kuko nari maze kubona ko abo nakoreraga nta rukundo bafitiye abantu, niyemeza kuza kwihuza n’ingufu ziharanira amahoro, kandi tuzazana amahoro.”

Harimo kandi Major Mpiriwe Muganza Frederic wari Umupolisi mu Gipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakoreraga inshingano ze mu Mujyi wa Goma.

Ati “Igitumye ndi hano uyu munsi, ni ivangura ry’ubwoko rirenze urugero, noneho byajya kugera kuri ba bandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bikaba ikibazo, byajya kugera ku witwa Umututsi noneho bikaba ikibazo kiremereye, bene wacu bashiriye muri Gereza nta mpamvu.”

Maj Mpiriwe avuga ko kandi ikibabaje ari ukuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buri gukoresha umutwe wa FDLR muri uru rugamba rwo kurwanya Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.

Ati “Kubona iyo Leta ifata abo bantu bavumwe FDLR kubera ibikorwa byabo, akaba ari bo baza kurwanya abo bantu barwanira uburenganzira bwabo, byarambabaje cyane, numva ko ngomba kuza gufatanya n’abandi muri uru rugamba.”

Cap. Yohodari Gandika wakoreraga umwuga wa gisirikare muri Sake, avuga ko na we icyatumye atera umugongo igisirikare cya Leta, ari amacakubiri yimakajwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ndetse n’akarengane bukomeje gukorera Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Ati “Muri inite nabagamo, inka zaribwaga nkabona abayobozi banjye bankuriye ni bo babyihishe inyuma, barya inka z’abantu bitewe n’ubwoko bwabo.”

Cap. Yohodari Gandika avuga kandi ko ikindi cyamuteraga agahinda, ari ukubona uburyo FARDC yakoranaga n’abayobozi b’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukaba waranakomeje gukora ibikorwa bibi mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Natekereza ibyo bakora n’ibikorwa byabo, kandi nkabona barahabwa agaciro kundusha njyewe kandi ari njyewe uvuga mu Gihugu hagati.”

Avuga kandi ko mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo ivangura rikomeye, kuko harimo bamwe bafungwa bakanatotezwa bazizwa uko basa n’ubwoko bwabo.

Col Josue Biyoyo
Col Baringene Sadam
Col Niragire

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − ten =

Previous Post

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Related Posts

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

IZIHERUKA

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana
IMYIDAGADURO

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

05/12/2025
Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.