Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bo mu Mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guhagarika amasezerano yose gifitanye n’u Rwanda.
Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, yatangiriye ahitwa Munzihirwa aho abari bayiyoboye bagendaga bagaragaza ibyo bifuza ku butegetsi bwabo.
Bavugaga ko basaba ubuyobozi bw’Igihugu cyabo guhagarika ibikorwa byose by’ububanyi n’imigenderanire n’u Rwanda ngo kubera ibyo iki Gihugu cy’igituranyi cyabo kiri kubakorera.
Aba baturage bigaragara ko bacengewe n’ingengabitekerezo ihabanye n’ukuri yakunze kwamamazwa n’abarimo abayobozi bo mu Gihugu cyabo ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23.
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rudashobora gutera inkunga umutwe wahungabanya umutekano w’ikindi Gihugu, rwakunze kugaragaza ko ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bireba iki Gihugu ubwacyo ndetse ko n’umuti uzava muri cyo.
Aba baturage bigaragarambyaga i Bukavu, mu butumwa bageneye Perezida w’Igihugu cyabo, Felix Tshisekedi, basabye ko Igihugu cyabo gihagarika ibikorwa byose by’ububanyi n’u Rwanda.
Basabye ko Igihugu cyabo gifatira ibihano u Rwanda birimo gufunga imipaka yoose yo ku butaka ndetse n’iyo ku bibuga by’indege ndetse ngo n’ibihano by’ubukungu ku bikorwa by’u Rwanda biri ku butaka bwa DRC.
Basabye kandi ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda
Umuyobozi w’imiryango itari iya Leta muri Kivu y’Epfo, Zozo Sakali yagize ati “Uyu munsi twishyize hamwe twamagana ubushotoranyi dusaba abaturage bacu guhaguruka bakarwanira ikiza.”
Aba baturage bo muri DRC bakoze iyi myigaragambyo yo gusaba Igihugu cyabo guhagarika imibanire n’u Rwanda mu gihe abaturage b’u Rwanda bo bakomeje kugaragaza ko bifuza kubana n’iki Gihugu aho kuri uyu wa Kabiri hari bamwe mu basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bazindukiye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu basaba ko ibintu byasubira mu buryo bagakomeza imigenderanire.
Aba baturage bavuga ko bagera mu Gihugu cy’abaturanyi bakagirirwa nabi nyuma yuko mu mubano w’Ibihugu byombi ujemo igitotsi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, yagarutse ku bikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na DRC birimo kuba Igisirikare cy’iki Gihugu cyararashe mu Rwanda inshuro ebyiri zirimo iyabaye mucyumweru gishize ubwo cyarasaga ibisasu biremereye mu Karere ka Musanze bigakomeretsa bamwe mu Banyarwanda.
Dr Vincent Biruta yavuze Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi nibikomeza, u Rwanda rutazicara ngo rurebere kuko rufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kurinda abaturage barwo.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko rwifuza ko ibibazo byashakirwa umuti binyuze mu nzira zemewe zirimo inzego zihuriweho n’Ibihugu byombi ndetse n’Imiryango bihuriyemo.
RADIOTV10