Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Itumbagira rikabije ry’ibiciro bya Lisansi ryatumye ubuzima busharira

radiotv10by radiotv10
28/10/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
DRCongo: Itumbagira rikabije ry’ibiciro bya Lisansi ryatumye ubuzima busharira
Share on FacebookShare on Twitter

Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterole mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatumye ubuzima buzamba, kuko igiciro cy’urugendo kikubye gatatu.

The African News dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ikibazo cy’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu muri Congo cyabaye agatereranzamba mu mijyi ya Goma, Kivu Ruguru, Kivu y’Epfo na Bukavu, kugera ubwo abatwara abantu mu modoka rusange na moto bakubye ibiciro inshuro eshatu, ku buryo hari n’ababikubye inshuro enye.

Litiro imwe iri kugura amafranga akoreshwa muri Congo ari hagati ya 4 500 na 5000, mu gihe ibiciro biherutse gutangazwa mu kwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka bivuga ko litilo ya Diesel itagomba kurenza amafaranga akoreshwa muri Congo 2 995, essence ntirenze 2 985.

Ibi biciro by’ibikomoka kuri peterole byatumye hari abaturage bahisemo gukora ingendo z’ibirometero n’amaguru, kubwo kugorwa n’ibi biciro by’ingendo.

Ibi bibazo bishingiye kubagura ibikomoka kuri Peterole, bakongera bakabigurisha ku giciro cyabo, kuko kompanyi zikora mu bucuruzi bwa Peterole muri Kivu y’amajyepfo zivuga ko zo zitigeze zihindura ibiciro ziyicuruzaho.

Umunyamabanga wa Kompanyi yitwa South Kivu Petroleum Club, Urbain KANGE, yabwiye The African News ko “abatwara ibinyabiziga bo bafite uburenganzira bwo kugaragaza akababaro kabo bagasaba abategetsi gushyiraho ibiciro bidahindagurika, ariko kugeza ubu twe ibiciro byashyizweho na Minisiteri ishinzwe ubukungu bitwemerera gucuruza Peterole yacu yewe tukanabika n’indi mu bigega byacu, nta nkomyi n’imwe duhuye nayo kuko ducuruza ku biciro byashyizweho na Leta.”

Ibi bibaye kandi mu gihe hateganywaga inama igamije gushyiraho imirongo ngenderwaho yo gucuruza ibi bicuruzwa, bishingiyeho ubuzima mu nguni zose z’abaturage baCongo muri rusange.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + eleven =

Previous Post

Menya icyatumye umuhanzikazi Rihanna yandikwa mu banyaduhigo b’Isi

Next Post

Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

Related Posts

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gutangaza ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro...

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

IZIHERUKA

How to Choose What Matters Most in Life
IMIBEREHO MYIZA

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

Tanzania: Ibitaro byatangije serivisi zo kongera ikibuno no gufasha abakobwa kugira ikimero bifuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How to Choose What Matters Most in Life

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.