Sunday, February 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRCongo: Umudepite abona Leta ishyira abaturage mu rwijiji ku byayo na M23

radiotv10by radiotv10
12/07/2022
in MU RWANDA
0
DRCongo: Umudepite abona Leta ishyira abaturage mu rwijiji ku byayo na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Depite Lubaya Claudel Andre wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ubuyobozi gufasha abaturage gusohoka mu rujijo yabashyizemo, bukabasobanurira iby’ibiganiro bwagiranye na M23 mu Rwanda muri 2019.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na RBA mu cyumweru gishize tariki 04 Nyakanga 2022, yavuze ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagiye buza mu Rwanda inshuro nyinshi kuganira na bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba M23 bahahungiye.

Yavuze ko muri icyo gihe cyose ubuyobozi bwa DRC bwagiye busezeranya ibitangaza byinshi uyu mutwe wa M23 ariko ntibugire icyo bukora.

Depite Lubaya Claudel Andre mu Nteko Ishinga Amategeko ya DRC, mu butumwa yanyijije kuri Twitter, yavuze ko ku byerekeye intambara iri kubera mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ubutegetsi bw’iki Gihugu cye bukwiye kugira ibyo busobanurira abaturage babwo.

#RDC Sur la guerre dans l’Est, Kinshasa doit, en interne, sortir du populisme et du confusionnisme et user de la transparence en disant la vérité au peuple sur ses engagements de 2019 avec M23 à Kigali. Notre stratégie de reconquête des territoires occupés par #M23 bat de l’aile

— Lubaya Claudel André (@LubayaClaudel) July 12, 2022

Yavuze ko Leta yashyize mu rujijo no mu kigare abaturage ntibasobanurire ibyerecyeke ibiganiro n’amasezerano yagiranye na M23.

Yagize ati “Kinshasa igomba gukuraho ikigare n’urujijo, igashyira hanze umucyo n’ukuri ku baturage ku byo yumvikanyeho na M23 i Kigali muri 2019.”

Iyi ntumwa ya rubanda, ivuga ko umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uzaturuka imbere mu Gihugu, yavuze ko guha abaturage ibi bisobanuro ari imwe mu nzira igamije gukura M23 mu bice yafashe.

Imirwano ihanganishije FARDC na M23 yongeye kuzamura umwuka mubi hagati ya Congo n’u Rwanda aho iki Gihugu gishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko iki Gihugu ari cyo gifasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Abakuru b’Ibihugu byombi baherutse guhurira i Luanda muri Angola mu nama y’imishyikirano yarangije bombi bemeranyijwe guhagarika uyu mwuka mubi uri hagati y’Ibihugu.

Iyi nama yanemeje ko hashyirwaho Komisiyo ihuriweho igamije kwiga iko uyu mwuka mubi warangira, yanagombaga guterana bwa mbere kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga ariko ikaba yasubitswe bitunguranye kubera ibihe bidasanzwe biri muri Angola byo kunamira uwahoze ari Perezida wayo uherutse kwitaba Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + four =

Previous Post

Bitunguranye inama ya komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na DRC yari iteganyijwe none yasubitswe

Next Post

Paris: Bucyibaruta yakatiwe gufungwa imyaka 20, Abanyamategeko be bahita bijima mu maso

Related Posts

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

by radiotv10
01/02/2026
0

Kayiranga Azalie wo mu kagari Gitwa mu murenge wa Gihombo akurikiranyweho kwica umuhungu we witwaga Habyalimana Michel wari umaze igihe...

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

by radiotv10
01/02/2026
0

Ku mugoroba ubanziriza umunsi wo kwizihiza Intwari z'u Rwanda, mu Karere ka Ruhango habereye igitaramo cyihariye cyari kigamije gusingiza no...

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

IZIHERUKA

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo
MU RWANDA

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

by radiotv10
01/02/2026
0

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

01/02/2026
Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

31/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Paris: Bucyibaruta yakatiwe gufungwa imyaka 20, Abanyamategeko be bahita bijima mu maso

Paris: Bucyibaruta yakatiwe gufungwa imyaka 20, Abanyamategeko be bahita bijima mu maso

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.