• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Umunyapolitiki wagabweho igitero cyari kinagamiye guhirika ubutegetsi yatorewe umwanya ukomeye

radiotv10by radiotv10
23/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Umunyapolitiki wagabweho igitero cyari kinagamiye guhirika ubutegetsi yatorewe umwanya ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Vital Kamerhe uherutse kugarukwaho ubwo urugo rwe rwagabwagaho igitero cyanakomereje mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga amategeko, umwanya yigeze kugira mu myaka 15 ishize.

Ni nyuma y’igitero cyabaye mu gitondo cya kare ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, byavuzwe ko cyari kigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Umugore wa Vital Kamerhe, Hamida Chatur Kamerhe ubwo yavugaga uko byari byifashe ubwo urugo rwabo rwagabwagaho iki gitero, yavuze ko cyari kigambiriye kumwivugana, ndetse ko byari bikomeye cyane kubera urusaku rw’amasasu yavugiye iwe, ku buryo atabura kuvuga ko ari Imana yabatabaye.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa habaye iki gitero cyari kigambiriye kumwivugana, Vital Kamerhe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024 yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko yari n’umukandida kuri uyu mwanya.

Ni umwanya yatorewe ku bwiganze bwo hejuru, ndetse akaba yahundagajweho amajwi n’abagize Inteko benshi mu Ihuriro riri ku butegetsi muri Congo Kinshasa.

Vital Kamerhe ubwo yari amaze gutorerwa uyu mwanya kuri uyu wa Gatatu, yagaragaje ibyishimo byo kuba yagiriwe icyizere n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko agaruka ku biherutse kumubaho by’iki gitero cyari kigambiriye kumuhitana.

Ati “Muri uyu mwanya mbari imbere, reka nkoresheje uyu mwanya mbabwira ko Imana ishobora byose, kuba yaremeye ko uyu munsi ugera ngo tugere ku gikorwa nk’iki cyo gukorera Igihugu.”

Etienne Andrito, Perezida w’Ishyaka rya de Vital Kamerhe, yavuze ko yishimiye itorwa ry’uyu munyapolitiki, amwifuriza ko Inteko Ishinga Amateteko ye izagira uruhare rukomeye mu gushyira imbere impinduka mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije Abanyekongo.

Yagize ati “Igihugu cyacu cyugarijwe n’ibibazo. Ubuyobozi bw’Inteko bugomba kuzakora ibishoboka byose kugira ngo bworoshye akazi kabwo, kandi bugakora icukumbura ry’Inteko. Ni Inteko y’Igihugu igomba gufasha Guverinoma gukora mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije ineza ya rubanda.”

Vital Kamerhe, ni umwe mu banyapolitiki bafite uburambe mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko uyu mwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko n’ubundi atari mushya kuri we, aho yigeze kuwubaho hagati ya 2006 na 2009.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − five =

Previous Post

Rwanda: Abahinzi b’icyayi bahishuye ikiri ku isonga mu bituma bakiri kuri 50% y’umusaruro bifuza

Next Post

Uwari umurinzi w’umuhanzi w’ikirangirire yahishuye byinshi ku byanenzwe yakoreye uwari umukunzi we

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Uwari umurinzi w’umuhanzi w’ikirangirire yahishuye byinshi ku byanenzwe yakoreye uwari umukunzi we

Uwari umurinzi w’umuhanzi w’ikirangirire yahishuye byinshi ku byanenzwe yakoreye uwari umukunzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.