Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Umunyapolitiki wagabweho igitero cyari kinagamiye guhirika ubutegetsi yatorewe umwanya ukomeye

radiotv10by radiotv10
23/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Umunyapolitiki wagabweho igitero cyari kinagamiye guhirika ubutegetsi yatorewe umwanya ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Vital Kamerhe uherutse kugarukwaho ubwo urugo rwe rwagabwagaho igitero cyanakomereje mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga amategeko, umwanya yigeze kugira mu myaka 15 ishize.

Ni nyuma y’igitero cyabaye mu gitondo cya kare ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, byavuzwe ko cyari kigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Umugore wa Vital Kamerhe, Hamida Chatur Kamerhe ubwo yavugaga uko byari byifashe ubwo urugo rwabo rwagabwagaho iki gitero, yavuze ko cyari kigambiriye kumwivugana, ndetse ko byari bikomeye cyane kubera urusaku rw’amasasu yavugiye iwe, ku buryo atabura kuvuga ko ari Imana yabatabaye.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa habaye iki gitero cyari kigambiriye kumwivugana, Vital Kamerhe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024 yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko yari n’umukandida kuri uyu mwanya.

Ni umwanya yatorewe ku bwiganze bwo hejuru, ndetse akaba yahundagajweho amajwi n’abagize Inteko benshi mu Ihuriro riri ku butegetsi muri Congo Kinshasa.

Vital Kamerhe ubwo yari amaze gutorerwa uyu mwanya kuri uyu wa Gatatu, yagaragaje ibyishimo byo kuba yagiriwe icyizere n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko agaruka ku biherutse kumubaho by’iki gitero cyari kigambiriye kumuhitana.

Ati “Muri uyu mwanya mbari imbere, reka nkoresheje uyu mwanya mbabwira ko Imana ishobora byose, kuba yaremeye ko uyu munsi ugera ngo tugere ku gikorwa nk’iki cyo gukorera Igihugu.”

Etienne Andrito, Perezida w’Ishyaka rya de Vital Kamerhe, yavuze ko yishimiye itorwa ry’uyu munyapolitiki, amwifuriza ko Inteko Ishinga Amateteko ye izagira uruhare rukomeye mu gushyira imbere impinduka mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije Abanyekongo.

Yagize ati “Igihugu cyacu cyugarijwe n’ibibazo. Ubuyobozi bw’Inteko bugomba kuzakora ibishoboka byose kugira ngo bworoshye akazi kabwo, kandi bugakora icukumbura ry’Inteko. Ni Inteko y’Igihugu igomba gufasha Guverinoma gukora mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije ineza ya rubanda.”

Vital Kamerhe, ni umwe mu banyapolitiki bafite uburambe mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko uyu mwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko n’ubundi atari mushya kuri we, aho yigeze kuwubaho hagati ya 2006 na 2009.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Rwanda: Abahinzi b’icyayi bahishuye ikiri ku isonga mu bituma bakiri kuri 50% y’umusaruro bifuza

Next Post

Uwari umurinzi w’umuhanzi w’ikirangirire yahishuye byinshi ku byanenzwe yakoreye uwari umukunzi we

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari umurinzi w’umuhanzi w’ikirangirire yahishuye byinshi ku byanenzwe yakoreye uwari umukunzi we

Uwari umurinzi w’umuhanzi w’ikirangirire yahishuye byinshi ku byanenzwe yakoreye uwari umukunzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.