Raporo y’itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) gikorana n’imitwe inyuranye irimo n’uwa FDLR, ari na byo Leta Zunze Ubumwe za America zahereyeho zigategeka iki Gihugu guhagarika vuba na bwangu ubu bufatanye.
Iyi raporo y’izi mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yagize icyo ivugwaho na Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’iki Gihugu.
Muri iri tangazo, iki Gihugu gitangira kivuga ko “cyakiriye neza iyi raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tubabajwe n’ibikorwa by’ihohoterwa byahitanye benshi, bigakomeretsa abandi, ndetse abandi bakava mu byabo, n’abandi bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa by’ihohoterwa.”
Iki Gihugu gikomeza gisaba imitwe yitwaje intwaro irimo M23, CODECO, FDLR, MAPO ndetse n’indi yose, gushyira hasi intwaro, ndetse ikomoka hanze, igasubira mu Bihugu yaturutsemo, naho iyo muri DRC yo ikitabira inzira z’ibiganiro byo gushaka amahoro ziyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, biri hagati ya Guverinoma y’iki Gihugu n’imitwe yitwaje intwaro.
Leta Zunze Ubumwe za America zikomeza zigira ziti “Turatangaza ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’Igihugu cya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo n’iyafatiwe ibihano na UN na US nka FDLR, kandi dusaba Guverinoma ya DRC guhagarika vuba na bwangu ubwo bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro.”
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yongeye kandi kugendera mu kinyoma cyahimbwe na DRC ko ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya Gihugu, isaba ko ruzikurayo ngo rukanahagarika guhagarika gufasha umutwe wa M23 ngo nk’uko na byo bikubiye muri iriya raporo.
Ni ibirego Guverinoma y’u Rwanda itahwemye kunyomoza, igaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10