Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo yongeye guhabwa gasopo ku bikorwa yijanditsemo bibangamira u Rwanda

radiotv10by radiotv10
20/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo yongeye guhabwa gasopo ku bikorwa yijanditsemo bibangamira u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Raporo y’itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) gikorana n’imitwe inyuranye irimo n’uwa FDLR, ari na byo Leta Zunze Ubumwe za America zahereyeho zigategeka iki Gihugu guhagarika vuba na bwangu ubu bufatanye.

Iyi raporo y’izi mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yagize icyo ivugwaho na Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’iki Gihugu.

Muri iri tangazo, iki Gihugu gitangira kivuga ko “cyakiriye neza iyi raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tubabajwe n’ibikorwa by’ihohoterwa byahitanye benshi, bigakomeretsa abandi, ndetse abandi bakava mu byabo, n’abandi bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa by’ihohoterwa.”

Iki Gihugu gikomeza gisaba imitwe yitwaje intwaro irimo M23, CODECO, FDLR, MAPO ndetse n’indi yose, gushyira hasi intwaro, ndetse ikomoka hanze, igasubira mu Bihugu yaturutsemo, naho iyo muri DRC yo ikitabira inzira z’ibiganiro byo gushaka amahoro ziyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, biri hagati ya Guverinoma y’iki Gihugu n’imitwe yitwaje intwaro.

Leta Zunze Ubumwe za America zikomeza zigira ziti “Turatangaza ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’Igihugu cya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo n’iyafatiwe ibihano na UN na US nka FDLR, kandi dusaba Guverinoma ya DRC guhagarika vuba na bwangu ubwo bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro.”

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yongeye kandi kugendera mu kinyoma cyahimbwe na DRC ko ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya Gihugu, isaba ko ruzikurayo ngo rukanahagarika guhagarika gufasha umutwe wa M23 ngo nk’uko na byo bikubiye muri iriya raporo.

Ni ibirego Guverinoma y’u Rwanda itahwemye kunyomoza, igaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 4 =

Previous Post

Uko byagendekeye abasore bari bagiye kugurisha televiziyo bibye ku munsi w’Imana

Next Post

Hari amakuru meza ku basigiwe amatsiko na Film iri guca ibintu

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari amakuru meza ku basigiwe amatsiko na Film iri guca ibintu

Hari amakuru meza ku basigiwe amatsiko na Film iri guca ibintu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.