Hari amakuru meza ku basigiwe amatsiko na Film iri guca ibintu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Fake Profile, filimi y’uruhererekane ikunzwe muri iyi minsi by’umwihariko ku barebera kuri Netflix, yamaze gukinwa igice (Season) cya mbere, abayiteguye batangaje amakuru meza ku banyuzwe n’iki gice cyarangiranye amatsiko menshi.

Ni filimi igezweho muri iyi minsi yasohotse tariki 31 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, kubera uburyo ikinnyemo, ishushanya bimwe mu biri kuba muri iyi minsi bishingiye ku ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga.

Izindi Nkuru

Igice cya mbere (Season 1) cy’iyi filimi gitangira, umugabo areshya umukobwa wakoraga akazi ko kubyina mu kabyiniro, akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Tinder rushakishirizwaho abakunzi, bakaza no guhura bakiyumvanamo bidasanzwe.

Nyuma uyu mukobwa aza gutahura ko uyu mugabo wari wamubeshye ko akiri ingaragu, yubatse ndetse afite n’abana bakuru, bigatuma ajya kumwegera aho yari atuye n’umuryango we, kugira ngo acukumbure ibye neza.

Mu duce (Episode) tubanziriza aka nyuma, uyu mukobwa ndetse n’uyu mugabo, bigaragara ko bishwe, aho umukobwa yicwa n’umugore w’uyu mugabo, naho uyu mugabo we akagwa mu mpanuka.

Iyi filimi igaruka ku buzima busanzwe bubaho, bw’imiryango n’ibibazo biyibamo byo gucana inyuma, ifite uduce (Episode) 10, iki gice cyayo cya mbere, kirangira bigaragaye ko aba bombi baba bakiriho.

Ibi bituma havuka urujijo, ndetse n’amashyushyu yo kumenya ibizakurikiraho, ku buryo benshi mu bayirebye, bari bakomeje kwibaza igihe igice cya kabiri (Season 2) kizasohokera.

Ubuyobozi bwa Netflix, bwatangaje ko season 2 yayo, izasohoka umwaka utaha, mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, bwagize buti “Fake Profile yamaze kuvugururwamo na Season 2.”

Uyu mugabo n’umukobwa banyurana muri byinshi
Biyumvanamo bidasanzwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru