Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ry’agashya ku bwa MTN

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN Rwanda, yatangije ikoranabuhanga ryiswe ‘eSIM’ rizorohereza abafite Telephone zigezweho, kutagendana SIM Card, ahubwo bagakoresha ikozwe mu ikoranabuhanga, ku buryo kuri telefone imwe umuntu yakoreshaho nimero zirenze imwe.

Ubu buryo bwa ‘eSIM’, ni ikoranabuhanga rizafasha umuntu kutongera kugendana ikarita izwi nka SIM Card, ahubwo umuntu akaba yakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga busimbura aka gakarita.

Izindi Nkuru

Ni uburyo buzatuma umuntu ufite telefone igezweho yemerewe gukoresha iri koranabuhanga, cyangwa ikindi gikoresho nka tablet cyangwa isaha, abasha gukoreshaho nimero zirenze imwe, mu gihe hari abo byasabaga kugendana telefone zirenze imwe kubera kugira SIM Card na zo zirenze imwe.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Twishimiye kumenyesha abakiliya bacu iri koranabuhanga rishya, rizanye impinduka kandi ryorohereza abantu. Ku bwa MTN, ni gombwa ko dufasha abakiliya bakabona ibisubizo by’ibyifuzo byabo bizana impinduka.”

Yakomeje agira ati “Ubu hehe no kongera kugorwa no gukura cyangwa gushyira SIM Card mu gikoresho cyawe byasabaga umwanya. Ubu ni ugukora ibintu bicye ukabasha kugira ibisubizo mu ntoki zawe.”

MTN Rwanda ivuga ko ubu buryo bushya bwa eSIM buzafasha iyi sosiyete kurushaho kunoza itangwa rya serivisi nziza, zaba izo guhamagara, izo kohereza ubutumwa bugufi (SMS), ama-inite ya Interineti, ndetse n’uburyo bwo kohererezanya amafaranga bwa MoMo, binyuze muri ubu buryo bwa SIM card ikoranye ikoranabuhanga.

Iyi sosiyete irashishikariza abafite telefone cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho, kwegera amashami ya MTN atandukanye mu Gihugu kugira ngo bake iri koranabuhanga, baniyandikishe kuri iri koranabuhanga rya eSIM.

Ibyo bakwiye kwitwaza kugira ngo bahabwe iyi serivisi, ni irangamuntu cyangwa Pasiporo, baba ari bashya bakitwaza ibyakorewe fotokopi z’ibi bibaranga.

Nanone kandi abakiliya bashobora gukanda  *#06# kugira ngo barebe niba ibikoresho byabo bishobora gukoresha ubu buryo bwa SIM card y’ikoranabuhanga. Iyo icyo gikoresho gishobora gukoresha ubu buryo bwa eSIM, umukiliya abona nimero yihariye yayo.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya muri MTN Rwanda, Desire Ruhinguka yagize ati “MTN ikomeje gufasha abakiliya bayo kwinjira mu Isi y’ikoranabuhanga. Tuzakomeza kuzana uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga, no korohereza abantu gutumanaho.”

Ubu buryo bushya, ni imwe muri gahunda zishimangira uburyo iyi sosiyete y’itumanaho ikomeje kuzana ibisubizo mu ikoranabuhanga, nk’imwe mu ntego zayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru