• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo&Rwanda: Tshisekedi yagejeje ku muhuza icyo yifuza mbere yo guhura na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
28/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo&Rwanda: Tshisekedi yagejeje ku muhuza icyo yifuza mbere yo guhura na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiye kuganira na mugenzi wa wa Angola, João Lourenço; atanga icyifuzo anemeza ko yazahura na Perezida Paul Kagame, anavuga ibyo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa, mbere yo kuzahura.

Amakuru yo guhura kwa Félix Tshisekedi na João Lourenço, yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa bwa Perezidansi ya DRC bwatangajwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, buvuga ko Perezida Félix Tshisekedi “Kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro byo mu muhezo [tête-à-tête] na mugenzi we wa Angola, João Lourenço.”

Perezidansi ya DRC ikomeza ivuga ko nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio; ibi biganiro byahuje Tshisekedi na João Lourenço byamaze amasaha atatu.

Tete Antonio yatangaje ko muri ibi biganiro “Perezida Félix Tshisekedi yatanze icyifuzo akanasezeranya ku guhura na mugenzi we w’u Rwanda.”

Ku bwa Tete Antonio kandi, igihe kirageze ngo ubuhuza butange umusaruro wo ku zindi nzego, nk’uko biteganyijwe ko habaho guhura hagati ya Perezida wa Congo n’u Rwanda.

Muri ibi biganiro, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko mbere yo guhura na Perezida Paul Kagame, ngo ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bw’u Rwanda, ndetse no kuba umutwe wa M23 wahagarika imirwano ukajya aho wasabwe kujya.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri, habaye ibindi byabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, byahuriyemo Perezida Tshisekedi wa DRC, Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola wari wanabitumije, ndetse na William Ruto wa Kenya, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye, irimo isaba ko imirwano imaze igihe ihanganishije FARDC na M23 ihagarara vuba na bwangu, ndetse inemeza ko huburwa ibiganiro hagati y’Abakuru b’Ibihugu bya DRC n’u Rwanda.

Muri Ethiopia kandi, hanabaye ibiganiro byagiye bihuza João Lourenço n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC, aho uyu Perezida wa Angola wahawe inshingano z’ubuhuza, yagendaga ahura n’Umukuru w’Igihugu ku giti cye mu bihe bitandukanye.

Tshisekedi yagiye guhura na Perezida wa Angola
Bagiranye ibiganiro
Yamugejejeho ibyifuzo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − six =

Previous Post

Iburengerazuba: Bamwe batangiye gusuhuka kubera inzara yabateye batayiteguye bafite abo bayishinja

Next Post

Hatangajwe umubare uteye inkeke w’inyamaswa zishwe n’ubukonje mu Gihugu kimwe muri Asia

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Hatangajwe umubare uteye inkeke w’inyamaswa zishwe n’ubukonje mu Gihugu kimwe muri Asia

Hatangajwe umubare uteye inkeke w’inyamaswa zishwe n’ubukonje mu Gihugu kimwe muri Asia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.