Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dusogongere ku bwiza bw’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kigeze ahashimishije cyubakwa (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
23/05/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Dusogongere ku bwiza bw’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kigeze ahashimishije cyubakwa (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rugiye kuba kimwe mu Bihugu bifite Ibibuga by’Indege byiza, buri mugenzi ageraho akumva anyuzwe, kizuzura muri 2026. Imirimo yo kubaka iki kibuga giteretse i Bugesera, igeze ahashimishije, ndetse ubwiza bw’uko kizaba kimeze bwatangiye kwigaragaza.

Kubaka iki kibuga cy’indege byabanje kuzamo birantega, ubwo habaga impinduka mu gishushanyo mbonera mu rwego rwo kurushaho kuryoshya ubwiza bwacyo ndetse n’ireme ryacyo, ariko ubu imirimo irakorwa ijoro n’amanywa.

Ubu haracyari gukorwa ibice byo hasi ndetse n’inzira zizajya zifashishwa n’indege ubwo zizaba ziri guhaguruka zinururuka, ndetse n’aho zizajya ziparika, n’imihanda izaba iri muri iki kibuga cy’indege.

Iki kibuga cy’indege giherereye mu bilometero 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali, kizuzura gitwaye miliyari 2 USD, ni ukuvuga miliyari 2 000 Frw angana na hafi 1/2 cy’ingengo y’Imari y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba gifite ubuso bwa Metero kare ibihumbi 130, kizajya cyakira abagenzi miliyoni 8 ku mwaka, bazarushaho kugenda biyongera bakagera kuri miliyoni 14, ndetse kikazajya kinyuraho toni ibihumbi 150 by’ibicuruzwa bizajya bitwarwa n’indege zitwara imizigo.

Jules Ndenga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Aviation Travel and Logistics Holding (ATL) gikurikirana imyubakire y’iki kibuga cy’indege cya Bugesera, avuga ko nicyuzura bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

AYA MAFOTO YAFASHWE MURI UKU KWEZI KWA GICURASI 2023

Uko kizaba kimeze nicyuzura
Ubwiza bwacyo bwatangiye kwigaragaza
Inzira zizajya zikoreshwa n’indege zihaguruka cyangwa zururuka zigeze kure

Imiferege yo ku ruhande na yo igeze kure
Imirimo irakorwa ubutitsa

N’imihanda y’imbere yatangiye gushyirwamo kaburimbo

Photos © The New Times

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − nine =

Previous Post

Umuhanga mu gutunganya umuziki mu Rwanda yinjiye mu murongo mushya

Next Post

Ngoma: Abacuruzi bavuze ahantu hadasanzwe bugamira imvura bo bafata nko gusuzugurwa

Related Posts

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki...

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

IZIHERUKA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe
IMIBEREHO MYIZA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Abacuruzi bavuze ahantu hadasanzwe bugamira imvura bo bafata nko gusuzugurwa

Ngoma: Abacuruzi bavuze ahantu hadasanzwe bugamira imvura bo bafata nko gusuzugurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.