Dusogongere ku bwiza bw’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kigeze ahashimishije cyubakwa (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda rugiye kuba kimwe mu Bihugu bifite Ibibuga by’Indege byiza, buri mugenzi ageraho akumva anyuzwe, kizuzura muri 2026. Imirimo yo kubaka iki kibuga giteretse i Bugesera, igeze ahashimishije, ndetse ubwiza bw’uko kizaba kimeze bwatangiye kwigaragaza.

Kubaka iki kibuga cy’indege byabanje kuzamo birantega, ubwo habaga impinduka mu gishushanyo mbonera mu rwego rwo kurushaho kuryoshya ubwiza bwacyo ndetse n’ireme ryacyo, ariko ubu imirimo irakorwa ijoro n’amanywa.

Izindi Nkuru

Ubu haracyari gukorwa ibice byo hasi ndetse n’inzira zizajya zifashishwa n’indege ubwo zizaba ziri guhaguruka zinururuka, ndetse n’aho zizajya ziparika, n’imihanda izaba iri muri iki kibuga cy’indege.

Iki kibuga cy’indege giherereye mu bilometero 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali, kizuzura gitwaye miliyari 2 USD, ni ukuvuga miliyari 2 000 Frw angana na hafi 1/2 cy’ingengo y’Imari y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba gifite ubuso bwa Metero kare ibihumbi 130, kizajya cyakira abagenzi miliyoni 8 ku mwaka, bazarushaho kugenda biyongera bakagera kuri miliyoni 14, ndetse kikazajya kinyuraho toni ibihumbi 150 by’ibicuruzwa bizajya bitwarwa n’indege zitwara imizigo.

Jules Ndenga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Aviation Travel and Logistics Holding (ATL) gikurikirana imyubakire y’iki kibuga cy’indege cya Bugesera, avuga ko nicyuzura bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

AYA MAFOTO YAFASHWE MURI UKU KWEZI KWA GICURASI 2023

Uko kizaba kimeze nicyuzura
Ubwiza bwacyo bwatangiye kwigaragaza
Inzira zizajya zikoreshwa n’indege zihaguruka cyangwa zururuka zigeze kure

Imiferege yo ku ruhande na yo igeze kure
Imirimo irakorwa ubutitsa

N’imihanda y’imbere yatangiye gushyirwamo kaburimbo

Photos © The New Times

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru