EAC yahaye gasopo ya nyuma imitwe iri muri DRC, yemeza koherezayo ingabo byihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yemeje ko Ingabo zihuriweho z’uyu muryango zigomba kohereza mu bice bimwe bya DRC bikomeje kuzahazwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu ibaruwa yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, Perezida Uhuru Kenyatta yibukije ko tariki 21 Mata 2022, yakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC igafatirwamo ibyemezo bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Yatangaje kandi ko tariki 14 na 15 Kamena 2022 yagiranye ibiganiro binyuranye na bagenzi be bo mu karere kuri telefone, akabahamagarira gukomeza kurangwa n’umuhate ugamije gushyira mu bikorwa ingamba ziyemejwe zaba iz’inzira za Politiki n’iza Gisirikare mu rwego rwo kubaka amahoro arambye muri DRC.

Yavuze ko bitewe n’impungenge z’ibikorwa bihungabanya umutekano bimaze iminsi micye byongeye kugaragara mu bice bimwe by’iki Gihugu, abona bishaka gukoma mu nkokora izi ngamba ndetse n’ibiganiro byari byarangiye i Nairobi hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’imitwe buhanganye na yo.

Ati “Hagati aho, ndahamagarira guhagarika ibikorwa by’intambara n’ibirwanya ingamba zashyizwe bibera mu Burasirazuba bwa DRC kandi imitwe yitwaje intwaro yose yaba ikomoka mu Gihugu n’ikomoka hanze igashyira hasi intwaro vuba na bwangu ikayoboka inzira za politiki.”

Yagarutse ku bice bimwe bikomeje kugaragaramo ibikorwa by’umutekano mucye birimo Ituri, ibyo muri Ntara ya Kivu ya Ruguru nka Bunagana, Bugusa, Petits Nord na Masisi ndetse no muri Kivu y’Epfo, asaba ko imitwe yose irimo ifite intwaro kuhava, hakoherezwa inzego z’umutekano zemewe mu bikorwa byo kwambura intwaro abo barwanyi.

Ati “Mu gushyira mu bikorwa ibyo, ndamenyesha itangizwa ry’ibikorwa by’ingabo zihuriweho z’akare ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida Uhuru Kenyatta wavuze ko iri tsinda riri mu myanzuro yafashwe tariki 21 Mata 2022, yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022 abagaba bakuru b’ingabo zo mu Bihugu bya EAC bazakorera inama i Nairobi muri Kenya mu rwego rwo gushyira akadomo ku myiteguro yo kohereza ingabo muri DRC.

Ati “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uzohereza ingabo muri Ituri no mu Ntara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo mu kugarura ituze muri ibyo bice no kubungabunga amahoro mu rwego rwo gufasha inzego z’umutekano za DRC zinafatanyije na MONUSCO.”

Izi ngabo za EAC zizakorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku rwego rw’Intara mu nzira zo kwambura intwaro iyi mitwe hakurikijwe gahunda isanzweho ya DDRCS (Desarmement, Demobilisation, Relevement Communotaire et Stabilisation).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru