Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Eddy Kenzo wamaze kugera mu Rwanda, nyuma y’umunsi umwe aherekeje mu muhango w’irahira uwo bivugwa ko ari umukunzi we wagizwe Minisitiri muri Uganda, akigera i Kigali yashimiwe iyi ntambwe umukunzi we yateye, agaragaza nk’udashaka kugira byinshi abivugaho, gusa agira ati “Ni byiza, murakoze.”
Eddy Kenzo yageze mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tarik 29 Werurwe 2024 aho aje gushyigikira Umuhanzi Platini P. ufite igitaramo cyiswe Baba Experience.
Akigera ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Eddy Kenzo yakirijwe indabo n’abakobwa beza, bari mu itsinda ry’abakira abashyitsi baje muri iki gitaramo, ubundi umuhanzi Platini ahita amuramutsa.
Yahise yegera ahari itangazamakuru kugira ngo agire icyo ababwira ku rugendo rwe n’uburyo yiteguye igitaramo, umwe mu banyamakuru abanza kumushimira kuba “umukunzi wawe [Girlfriend] yarazamuwe mu ntera.”
Uyu muhanzi yahise amwenyura, umunyamakuru akomeza agira ati “twabonye waranitabiriye umuhango w’irahira rye.” Ariko n’ubundi uyu muhanzi akomeza kugaragaza ko adasha kugira icyo abivugaho, gusa azunguza umutwe agaragaza ko abyemeye, ati “It’s okay it’s fine. Asante sana [Ni byo, ni byiza murakoze cyane].”
📹VIDEO📹
Umuhanzi Eddy Kenzo akigera mu Rwanda, yashimiwe kuba umukunzi we yarazamuwe mu ntera.📹Instagram: Emmy Rwanda Ikinege pic.twitter.com/xR0p2GSbXZ
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) March 29, 2024
Mu muhango w’irahira ry’abaherutse kugirwa abayobozi mu buyobozi bukuru muri Uganda wabaye ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, Eddy Kenzo yaherekeje Phiona Nyamutoro wagizwe Minisitiri w’Ingufu n’Iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bivugwa ko bari mu rukundo.
Urukundo rw’aba bombi, rumaze igihe ruvugwa, ndetse umwaka ushize byavuzwe ko Eddy Kenzo yahaye impano y’imodoka uyu mukunzi we uherutse kwinjira muri Guverinoma ya Uganda.
RADIOTV10